Ngororero: abaturage barasabwa kujya bavomerera imilima y'ibikoni

Kuri uyu wa 22/07/2020 muri video conference y'Akarere ka Ngororero habaye inama yahuje urubyiruko rw'abakorerabushake  (Youth volunteers) bahagarariye abandi mu mirenge, ba agronomes b'imirenge, abakozi ba NECDP n'abayobozi ba Rwanda Youth Volunteers in Community Policing (RYVCP) ku rwego rw'Igihugu.

Iyi nama yateguwe kugirango hasuzumwe uko imirima y'ibikoni yubatswe n'urubyiruko rw'abakorerabushake ifashwe, uko itanga umusaruro,uko yagera ku ntego zo kurwanya imirire mibi n'igwingira ry'abana...

Dore imbogamizi zagaragajwe:
Imirima y'ibikoni yitabwaho mu bihe by'imvura gusa, naho igihe cy'izuba igasaza bitewe n'uko nta mazi ahagije agaragara ahenshi hayubatswe.
Imboga ziterwa akenshi zisaza vuba  zitaramara igihe kirekire.
Inzego z'ibanze zifite byinshi byo gukora ugasanga gukurikirana imirima y'ibikoni bidakorwa igihe cyose
Bamwe mubaturage bagifite imyumvire itarazamuka, bumva ko imirima y'ibikoni yifashishwa igihe habuze ibyo kurya.

Bimwe mu byifuzo:
- Ubukangurambaga buhoraho
- Abaturage bakangurirwe guhinga imboga zimara igihe
nk'sombe, ibishayote,ndamutibikana n'izindi
Ibi byose bizagaragara muri raporo rusange izakorwa nyuma yirigenzura.

Itsinda riyobowe na Dr Karangwa umukozi wa NECDP ryakomereje mu murenge wa Ngororero kureba uko imirima yibikoni imeze muri iki gihe. Kubera izuba ryinshi ahenshi zarangiritse. Abaturage bibukijwe kujya bazivomerera.

Mu murenge wa Bwira wonyine urubyiruko rw'abakorerabushake rwubatse imirima y'ibikoni  536 muri gahunda yo kurwanya imirire mibi mu miryango yari irwaje bwaki. Muri uyu murenge hari abana 380 bari barwaye bwaki kugeza ubu bakaba barakize burundu. Ababyeyi bemeza ko habayeho inyunganizi y''imirima y'ibikoni`


Umurenge wa Nyange: CLADHO yasuye WASH and Nutrition Club yo muri GS Nyange

Mu rwego rwa gahunda y'Ijwi ry'Umuturage mu bimukorerwa, Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yakoreye mu Murenge wa Nyange aho yari kumwe…

Read more →

Ngororero: Abana bataye ishuli bagomba kurigarukamo bitarenze tariki 2/03/2026

Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere  wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukunduhirwe…

Read more →

Ngororero: MINEMA yatanze amahugurwa yerekeye butabazi bwihuse

Uyu munsi habaye amahugurwa yerekeye ubutabazi bwihuse ku bagwiririwe b'ibiza yatanzwe n’itsinda riturutse muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa…

Read more →

Ngororero: Inkomezabigwi zubatse igikoni cy'ishuli kijyanye n'igihe

Itsinda rigizwe na Bwana KABANDA RUSANGIZA Jean Marie Vianney, Umukorerabushake mu rubyiruko ushinzwe Community Policing muri Minisiteri y’Ubutegetsi…

Read more →

Ngororero: abanyamuryango ba PSF bihaye ukwezi bakaba barangije kwishyura imisanzu.

Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yayoboye inama  nyunguranabitekerezo ngarukamwaka ihuza Ubuyobozi bw'Akarere n'Abikorera.
Inama yunguranye…

Read more →

Ngororero: Ibibazi bikibangamiye imibereho myiza y'abaturage bikomeje gushakirwa ibisubuizo

Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe, afatanyije na Visi Meya ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu MUKUNDUHIRWE Benjamine yayoboye inama…

Read more →

Ngororero: Abaveterineri biyemeje gushyira umworozi ku isonga

Umuyobozi w'Akarere  Bwana NKUSIChristophe yayoboye inama yo gutangiza ku mugaragaro ibikorwa bya Veterinary Sanitary Mandate (VSM) mu Karere ka…

Read more →

Umurenge wa Kabaya: "Ikinyarwanda ni ururimi ruduhuza tukivuge, tucyandike neza"- Guverineri Ntibitura

Mu mirenge yose Intore z' Inkomezabigwi icyiciro cya 13 bashoje ibikorwa by'urugerero rudaciye ingando bakoreye mu tugari mu gihe cy'iminsi 30.…

Read more →

Umurenge wa Ngororerowegukanye ibikombe 2 (gore, gabo) mu marushanwa y'UCP

Umurenge wa Ngororero wegukanye ibikombe (gore, gabo) mu marushanwa y'Umurenge Kagame Cup 2026.Mu mikino y'umupira w'amaguru mu gice cy'rangiza ikipe…

Read more →
-->