Ngororero: Abashinzwe imibereho myiza barasabwa gutanga raporo zifite ubuziranenge
Kuwa 27/11/2019 muri salle y’Akarere ka Ngororero habereye inama kuri Human Security issues .
Iyo Inama yayobowe na Madamu MUKAMANA Soline, Umuyobozi w’Ishami ry’Ubuzima.
Inama yitabiriwe kandi n’Umuyobozi w’Ishami ry’Imiturire n’ibikorwa remezo Bwana NTAKIYIMNA Jean Pierre Celestin, ba ASOCs b'Imirenge, Umukozi ushinzwe ubukangurambaga bwa MUSA n' Umukozi ukurikirana ibikorwa bya ECDs.
Ingingo zaganiweho:
1. Kurebera hamwe aho imirenge igeze icyemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y'abaturage
2. Imitangire ya raporo.
Nyuma yo kungurana ibitekerezo kuri izi ngingo hafashwe imyanzuro zikurikira: - Ba ASOCs basabwe gukurikirana umunsi ku umunsi ikemurwa ry’ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’Abaturage ndetse bakanasesengura neza raporo ziva mu tugali kugirango zitangwe mu karere zifite ubuziranenge -Hibukijwe raporo zitangwa buri cyumweru - Gushaka ibibanza ku batabigira kandi ahari ibisigara bya Leta hakubakwa hakabaho no kubaka amazu yegeranye aho bishoboka kandi ari ku mudugudu kugira ngo bizorohe mu kwegerezwa ibikorwa remezo;
- Bibukijwe ko bagomba gutanga raporo ku gihe, bakurikije canevas yatanzwe, kandi ikaba ari raporo y'ibikorwa babanje gusura ikaba igaragaza n'amafoto ya buri gikorwa. - Kugira ngo imirimo igende neza ni ngombwa ko ba Land managers b'imirenge bajya bafasha ba ASOC mu bijyanye n'inyubako kugira ngo babafashe kumenya ibikenewe cyane cyane nk'isakaro no kubarura ibibanza byishyurwa amafaranga y'a LETA. - Hibukijwe ko umugenerwabikorwa uhawe inzu agomba kugirana amasezerano na Leta yo kuyifata neza

- Bongeye kwibutswa ko amafaranga n ‘ibikoresho byasagutse mu biza byakoreshwa muri HSI. - Kwihutisha gusakara amazu kuko amabati yatanzwe - Gukomeza gukorana n’abafatanyabikorwa mu gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza. y’Abaturage Ku bindi : mu rwego rwo kurwanya imirire mibi , ba ASOCs bibukijwe ko hari amafaranga ya SPRP yoherejwe mu mirenge ku bikorwa bitandukanye ariko hakaba hari imirenge itarayakoresheje yose, abayakoresheje nabo bakaba bataratanze raporo. Basabwe kwihutisha ibitarakozwe bakabitangira raporo byose
Mu Karere ka Ngororero hizihijwe umunsi wahariwe ingo mbonezamikurire (ECD DAY) no kurwanya igwingira. Igikorwa cyabereye mu murenge wa Kabaya.…
Uyu munsi mu murenge wa Kavumu habaye igikorwa cyo gutangiza ku mugaragaro umushinga wa CACCE ugamije gufasha abaturage guhangana n’imihindagurikire…
Abakozi b'Akarere ka Ngororero bari kumwe na Komite Nyobozi y'Akarere n'abayobozi b'inzego z'umutekano bizihije ibirori by'Umunsi Mpuzamahanga…
Mu ma Paroisse Gatolika yo mu Karere ka Ngororero habereye ibirori byo gusoza icyumweru cyahariwe uburezi Gatolika ku nsanganyamatsiko igira iti:…
Kuri uyu wa gatandatu tariki 2/05/2026 mu Karere ka Ngororero habereye inama igamije gushimangira ikurikiranwa n’ingamba zo kurwanya indwara ya…
Ihuriro ry’Imiryango Iharanira Uburenganzira bwa Muntu mu Rwanda
(CLADHO: Collectif des Ligues et Associations de Défense des Droits de l’Homme au…
Itsinda ryaturutse muri Tony Blair Institute ryaje mu Karere ka Ngororero aho ryaje gukora ubushakashatsi ku bijyanye n'imikorere y'inzego .z'ibanze…
Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Bwana UWIHOREYE Patrick yayoboye inama ya Komite y'Akarere ishinzwe gukurikirana…
Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Bwana UWIHOREYE Patrick yayoboye inama ya Komite y'Akarere ishinzwe gukurikirana…