Ngororero: abana 212 ubu bafite imirire mibi bitarenze kuwa 31/12/2020 bagomba kuba bakize
Ni umwe mu myanzuro yafatiwe mu nama ku kurwanya imirire mibi mu bana yateranye kuri uyu wa 10/09/2020.
Ibyari ku murongo w’ibyigwa:
- Uko ibipimo by'imirire bihagaze muri zone y'ibitaro bya Kabaya na Muhororo
-Kugaragariza abitabiriye inama ibyavuye mu bugenzuzi bwakonzwe n'abakozi bo mw'ishami ry'ubuzima
- Imitangire n'imicungire y'inyunganiramirire mu bigo nderabuzima
- Imihigo yo mw'ishami ry'ubuzima
-Kwirinda icyorezo cya Koronavirusi
Nyuma yo kungurana ibitekerezo bitandukanye ku ngingo zavuzwe haruguru, hafashwe imyanzuro ikurikira:
Abitabiriye inama bemeye ko bakomeza gukurikirana abana 212 ubu bafite imirire mibi bitarenze kwa 31/12/2020 bakaba bakize
Abitabiriye Inama bemeye ko abana bose bari munsi y'imyaka 5 bazajya bapimwa ntawe ucikanywe
Mu rwego rwo gukumira imirire mibi n’igwingira, hemejwe ko Abajyanama b’Ubuzima bazarushaho gusobanurirwa inshingano zabo mu kwita ku minsi 1000 y'ubuzima bw'umwana
Hemejwe ko bazakurikirana abaturage bafata inyunganira mirire (shisha kibondo, amata na ongera) kugirango harebwe ko batazigurisha.
Gukomeza gukurikirana ko ibikoresho byatanzwe muri HBECD n'umushinga wa SPRP (Stunting Prevention and Reduction Project) bikoreshwa neza icyo byagenewe
Hemejwe Ko abana bose 212 bafite imirire mibi bakurikiranwa iminsi 12 n’ibitaro hamwe n’ibigonderabuzima nderabuzima
Hemejwe Ko igikoni cy’umudugudu gikora hubahirijwe amabwiriza yo kwirinda Koronavirusi
Ibigo nderabuzima byasabwe nabyo kugira imirima y’igikoni izabafasha kwerekera ababyeyi bafite abana bari munsi y’Imyaka 5 uko bategura indyo yuzuye
Abitabiriye inama biyemeje kurushaho gukangurira abaturage kugira isuku; basabwe gukora cyane kugirango imihigo basobanuriwe yeswe; basobanuriwe igenzura rikomatanyije rizakorwa na MINALOC, NECDP , RBC na MIGEPROF kuva kuwa 14/09/2020 kugeza kuwa 18/09/2020, basabwa gukomeza kwitegura neza; basabwe gukomeza gufatanya mu gukumira ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Koronavirusi no kugenzura ko amabwiriza yashyizweho yubahirizwa.
Inama yitabiriwe n’abakozi baturutse mu mu bitaro , mu bigo nderabuzima ndetse no mu mirenge;yafunguwe kandi iyoborwa n' umuyobozi w'ishami ry'ubuzima Madamu MUKAMANA Soline wari uhagarariye ubuyobozi bw’Akarere.

Mu rwego rwa gahunda y'Ijwi ry'Umuturage mu bimukorerwa, Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yakoreye mu Murenge wa Nyange aho yari kumwe…
Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukunduhirwe…
Uyu munsi habaye amahugurwa yerekeye ubutabazi bwihuse ku bagwiririwe b'ibiza yatanzwe n’itsinda riturutse muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa…
Itsinda rigizwe na Bwana KABANDA RUSANGIZA Jean Marie Vianney, Umukorerabushake mu rubyiruko ushinzwe Community Policing muri Minisiteri y’Ubutegetsi…
Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yayoboye inama nyunguranabitekerezo ngarukamwaka ihuza Ubuyobozi bw'Akarere n'Abikorera.
Inama yunguranye…
Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe, afatanyije na Visi Meya ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu MUKUNDUHIRWE Benjamine yayoboye inama…
Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSIChristophe yayoboye inama yo gutangiza ku mugaragaro ibikorwa bya Veterinary Sanitary Mandate (VSM) mu Karere ka…
Mu mirenge yose Intore z' Inkomezabigwi icyiciro cya 13 bashoje ibikorwa by'urugerero rudaciye ingando bakoreye mu tugari mu gihe cy'iminsi 30.…
Umurenge wa Ngororero wegukanye ibikombe (gore, gabo) mu marushanwa y'Umurenge Kagame Cup 2026.Mu mikino y'umupira w'amaguru mu gice cy'rangiza ikipe…