Ngororero: Abalimu bibukijwe akamaro ntayegayezwa k'ururimi rw'icyongerza mu kazi kabo

Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage @MukunduhirweBe ari kumwe n'intumwa z'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Uburezi  ziyobowe n'Umuyobozi Mukuru wungirije wa REB Madamu Dr Flora Mutezigaju yayoboye inama yahuje abayobozi b'amashuli  abanza n'ayisumbuye kuri Programu yo kwigisha/guhugura abalimu ku rurimi rw'icyongereza. (English LanguageTraining Program.)
Nk'uko byavuzwe na Dr Mutezigaju,
Impamvu y'amahugurwa y'icyongereza ku balimu ziri ukwinshi:
Mu bihugu 195 bigize isi 65 bikoresha ururimi rw'icyongerza mu myigire n'imyigishirize 
Mu bihugu 54 bigize Afurika 24 bikoresha ururimi rw'icyongereza mu myigire n'imyigishirize naho mu karere u Rwanda ruherereyemo ururimi rw'icyongereza rurakireshwa cyane mu mashuli.

Dr Mutezigaju: "Kugirango tugire u Rwanda twifuza,  rutuwe n'abantu bashoboye gupiganwa ku isoko ry'umurimo ku rwego rw'isi; umunyeshuli agomba kumenya neza ururimi rw'icyongereza, umwalimu we bikaba akarusho." Aha yasabye  abalimu kugira inyota, umuhate n'ubushake bwo kumenya neza icyongereza.

Ngororero ihagaze ite muri uru rwego? Akarere ka Ngororero gafite abalimu 1,284 muri bo 93% binjiye muri gahunda yo kwiga. Muri bo 83 ntibaratangira. Ngororero iri ku mwanya wa 2 mu Ntara y'Iburengerazuba no ku mwanya wa 4 ku rwego rw'Igihugu. 
Icyakorwa kugirango gahunda irusheho kunoga:
- Abayobozi b'amashuli basabwe kurushaho gukurikirana uburyo abalimu bakurikirana amasomo mu gihe cy'amezi 12. 
- Abalimu basabwe kwigana umurava kuko amasomo narangira abazabona amanota mabi bazasezererwa mu kazi.


Umurenge wa Nyange: CLADHO yasuye WASH and Nutrition Club yo muri GS Nyange

Mu rwego rwa gahunda y'Ijwi ry'Umuturage mu bimukorerwa, Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yakoreye mu Murenge wa Nyange aho yari kumwe…

Read more →

Ngororero: Abana bataye ishuli bagomba kurigarukamo bitarenze tariki 2/03/2026

Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere  wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukunduhirwe…

Read more →

Ngororero: MINEMA yatanze amahugurwa yerekeye butabazi bwihuse

Uyu munsi habaye amahugurwa yerekeye ubutabazi bwihuse ku bagwiririwe b'ibiza yatanzwe n’itsinda riturutse muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa…

Read more →

Ngororero: Inkomezabigwi zubatse igikoni cy'ishuli kijyanye n'igihe

Itsinda rigizwe na Bwana KABANDA RUSANGIZA Jean Marie Vianney, Umukorerabushake mu rubyiruko ushinzwe Community Policing muri Minisiteri y’Ubutegetsi…

Read more →

Ngororero: abanyamuryango ba PSF bihaye ukwezi bakaba barangije kwishyura imisanzu.

Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yayoboye inama  nyunguranabitekerezo ngarukamwaka ihuza Ubuyobozi bw'Akarere n'Abikorera.
Inama yunguranye…

Read more →

Ngororero: Ibibazi bikibangamiye imibereho myiza y'abaturage bikomeje gushakirwa ibisubuizo

Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe, afatanyije na Visi Meya ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu MUKUNDUHIRWE Benjamine yayoboye inama…

Read more →

Ngororero: Abaveterineri biyemeje gushyira umworozi ku isonga

Umuyobozi w'Akarere  Bwana NKUSIChristophe yayoboye inama yo gutangiza ku mugaragaro ibikorwa bya Veterinary Sanitary Mandate (VSM) mu Karere ka…

Read more →

Umurenge wa Kabaya: "Ikinyarwanda ni ururimi ruduhuza tukivuge, tucyandike neza"- Guverineri Ntibitura

Mu mirenge yose Intore z' Inkomezabigwi icyiciro cya 13 bashoje ibikorwa by'urugerero rudaciye ingando bakoreye mu tugari mu gihe cy'iminsi 30.…

Read more →

Umurenge wa Ngororerowegukanye ibikombe 2 (gore, gabo) mu marushanwa y'UCP

Umurenge wa Ngororero wegukanye ibikombe (gore, gabo) mu marushanwa y'Umurenge Kagame Cup 2026.Mu mikino y'umupira w'amaguru mu gice cy'rangiza ikipe…

Read more →
-->