Ngororero: abakozi b'utugari bashinzwe iterambere basabwe kurushaho gutanga serivisi nziza

Mayor Ndayambaje yasabye aba SEDOs kubahiriza amasaha y'akazi
Kuwa 6/11/2019 umuyobozi w'Akarere Bwana Ndayambaje Godefroid, VM ASOC abakuriye inzego z'umutekano, umuyobozi w'ishami rishinzwe abakozi n'amategeko bagiranye inama n'bashinzwe iterambere ry'utugali (SEDOs) 73.
Hasuzumwe imikorere n'imikoranire hagati ya SEDO n'umunyamabanga nshingwabikorwa w'akagari, HSI, imihigo iri mu nshingano za SEDO.
Muri iyi nama aba SEDOs bagaragaje ingorane bahura nazo mu kazi nko kuba ba gitifu b'utugari batabaha amakuru ajyanye n'akazi.
Bwana Ndayambaje yavuze ko we na bagenzi be bakurikirana umunsi ku wundi imikorere n'imikoranire mu mirenge n'utugari kandi ko aho iitameze neza bigomba gukosorwa. Yabasabye kwita ku nshingano zabo bakarangwa n'ubunyangamugayo, bakirinda ruswa, bakaba intangarugero mu baturage bashinzwe kandi bakubahiriza amasaha y'akazi.

Col Ngarambe yasabye aaba SEDOs kugira ishyaka mu kazi
Umuyobozi w'ingabo mu turere twa Ngororero na Rutsiro Colonel James NGARAMBE yunze mu rya mayor Ndayambaje asaba ba CEDOs gushyira imbere inyungu z'abaturage, bakabaha serivisi zinoze. Ati murangwe no kugira ishyaka ryo gukora neza muteze imbere abo mushinzwe.
Umuyobozi w'akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage madame Mukunduhirwe Benjamine yasabye abitabiriye inama kurushaho gukora ubukangurambaga abaturage bakishyura ubwisungane mu kwivuza ku gihe kandi bakirinda guhindura ibyiciro by'ubudehe kuko nta bubasha babifitiye.
Umuyobozi wa police mu karere SP Mayinga Alphonse yaburiye aba CEDOs bakira ruswa, biyandarika mubo bayobora ko batazongera kwihanganirwa.


DPC SP Mayinga ngo ruswa irazira Vm ASOC Mukunduhirwe yasabye SEDOs kunoza ubukangurambaga.

vm Asoc Mukunduhirwe yasabye aba SEDOs kunoza ubukanguramaba mu baturage
Mu rwego rwa gahunda y'Ijwi ry'Umuturage mu bimukorerwa, Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yakoreye mu Murenge wa Nyange aho yari kumwe…
Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukunduhirwe…
Uyu munsi habaye amahugurwa yerekeye ubutabazi bwihuse ku bagwiririwe b'ibiza yatanzwe n’itsinda riturutse muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa…
Itsinda rigizwe na Bwana KABANDA RUSANGIZA Jean Marie Vianney, Umukorerabushake mu rubyiruko ushinzwe Community Policing muri Minisiteri y’Ubutegetsi…
Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yayoboye inama nyunguranabitekerezo ngarukamwaka ihuza Ubuyobozi bw'Akarere n'Abikorera.
Inama yunguranye…
Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe, afatanyije na Visi Meya ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu MUKUNDUHIRWE Benjamine yayoboye inama…
Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSIChristophe yayoboye inama yo gutangiza ku mugaragaro ibikorwa bya Veterinary Sanitary Mandate (VSM) mu Karere ka…
Mu mirenge yose Intore z' Inkomezabigwi icyiciro cya 13 bashoje ibikorwa by'urugerero rudaciye ingando bakoreye mu tugari mu gihe cy'iminsi 30.…
Umurenge wa Ngororero wegukanye ibikombe (gore, gabo) mu marushanwa y'Umurenge Kagame Cup 2026.Mu mikino y'umupira w'amaguru mu gice cy'rangiza ikipe…