Ngororero: Abahawe telefone bagiye gushyiraho group Watsapp bise SMART NGORORERO

Ni umwanzuro wavuye mu gikorwa cyo gutanga telefone 1000 Nyakubahwa Perezida wa Republika yahaye abaturage mu Karere ka Ngororero muri gahunda ya Connect Rwanda. Igikorwa cyabereye mu mirenge yose 13 kuri uyu wa gatanu 13/03/2020. Ku rwego rw'Akarere cyabereye mu murenge wa Ngororero.

Mayor Ndayambaje na CEO wa RISA mu gikorwa cyo gushyikiriza abaturage telefone


Umushyitsi mukuru Bwana Innocent BAGAMBA MUHIZI Chief Executive Officer wa Rwanda Information Society Authority (RISA) wari ahagarariye Minister w'Ikoranabuhanga no Guhanga Udushya yabwiye abahawe telefone ko atari iz'umurimbo ko ahubwo ari izo koroshya ubuzima. 

Yabahaye n'ubutumwa bwa minister bujyanye no kuzifara neza kandi bakazitura Umukuru  w'Igihugu uhora uzirikana iterambere ry'abaturage. Bwana Muhizi yasobanuye ko bazamwitura bazifata neza, birinda kuzigurisha kandi batangira amakuru yose  ku gihe.

Umuyobozi w'Akarere Bwana NDAYAMBAJE Godefroid nawe yasabye abaturage
kuzikoresha neza zigahindura ubuzima bwabo, zigateza imbere imiryango yabo zibafasha kubungabunga igihe n'amafaranga.

             Umuyobozi w'ingabo n'uwa police bari mu gikorwa cyo gutanga telefone

Abazihawe  nabo biyemeje gutangira amakuru ku gihe,  kuzikoresha mu buzima  bwa buri munsi haba mu buhinzi, ubworozi, ubuzima...   Mw'izina rya bagenzi be Bwana Urengejeho Callixte  wo mu mudugudu wa Rwambariro mu kagari ka Torero yashimiye umukuru w'Igihugu Nyakubahwa Perezida wa Republika Paul Kagame udahwema gushakira abanyarwanda ibyiza bibateza imbere birimo gahunda ya Girinka munyarwanda.

Gasaruhande Elie umuyobozi w'umudugudu w'icyitegererezo wa Kanyenyeri na Nyirambabazi Tewodeta utuye mu mudugudu wa Nyarubingo mu kagari ka Rususa bavuze ko izi telefone zizabafasha kubona amakuru ajyanye n'ubuhinzi nabo bakayageza kuri bagenzi babo.

              Abahawe telefone barashimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika
Abahawe telefone bafite amahugurwa ku mikoreshereze yazo azamara icyumweru bakaba biyemeje gushyiraho Koperative yitwa SMART NGORORERO.
Buri telefone yatanzwe ifite itumanaho rya 500 frws na internet y'amezi 3.
Abafatanyabikorwa bari bitabiriye uyu muhango bari Mara Phone,  MTN , RISA na ETHOS. Mu mirenge yose igikorwa cyagenze neza.


Ngororero: Urubyiruko rwibukijwe gukomera ku bumwe bw'Abanyarwanda

Inteko Rusange y’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko yateranye ku nsanganyamatsiko igira iti: “Uruhare rw’urubyiruko mu kubaka ejo hazaza h’u Rwanda.”
Yafungu…

Read more →

Ngororero: NEC yagabiye inka 8 imiryango y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi

Ubuyobozi n’abakozi ba Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) bagabiye inka umunani zifite agaciro ka miliyoni 10 (10,000,000 frws) imiryango y’abarokotse…

Read more →

Ngororero: Hafashwe ingamba zo gukumira Rift Valley Fever

Inama yo guhuza ibikorwa byo gukumira no kurwanya indwara y’Ubushita bwo mu Kibaya cya Rift (Rift Valley Fever – RVF) yabereye mu Karere ka Ngororero,…

Read more →

Ngororero: Urugamba rwo kurandura imirire mibi rurakomeje

Habaye inama kuri Gahunda y’Akarere yo Kurandura Imirire Mibi, iyoborwa n’Umuyobozi Wungirije w’Akarere ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu…

Read more →

Ngororero: inama mpuzabikorwa yarebye mu nguni zose z'ubuzima bw'Akarere.

Habaye inama ya komite  mpuzabikorwa  y’Akarere yabereye kuri Sitade y’Akarere  ifite insanganyamatsiko igira iti: “Imiyoborere Myiza ishingiye ku…

Read more →

Ngororero: Bene amacumbi basabwe gukumira ihohotera rishingiye ku gitsina.

Mu Murenge wa Ngororero no ku ruganda rw’icyayi rwa RUBAYA ruri mu Murenge wa Muhanda, itsinda riyobowe na Visi Meya Mukunduhirwe Benjamine bakoze…

Read more →

Umurenge wa Matyazo: Basabwe kwihutisha dosiye zerekeye ingurane

Visi Meya ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Patrick UWIHOREYE, afatanyije n’Umuyobozi wa OSC, basuye Umurenge wa Matyazo bagirana ibiganiro…

Read more →

Ngororero: Hasesenguwe intambwe imaze guterwa mu gukemura ibibazo bikibangamiye imibereho myiza y'abaturge

Habaye inama y’Itsinda rishinzwe gukurikirana ibibazo bikibangamiye imibereho myiza y’abaturage (HSI Task Force) ku rwego rw’Akarere, iyobowe na Meya…

Read more →

Ngororero: JADF iIsangano yongeye kugaragaza uruhare rwayo mu iterambere ry'Akarere

Kuri Stade y'Akarere ka Ngororero  hasojwe  imurikabikorwa ry'iminsi 3 ry'abafanyabikorwa bibumbiye muri JADF ISANGANO.

Ibyaranze igikorwa:

-…

Read more →
-->