Ngororero: abagizweho ingaruka n'ibiza batangiye kugobokwa

Uyu munsi ku cyumweru tariki ya 10/05/2020 abaturage bagizweho ingaruka z'ibiza batangiye kubona ubufasha.
 Ku bufatanye bw'Akarere ka Ngororero, Minisiteri y'imicungire y'ibiza na Croix Rouge y'u Rwanda
 bahawe ibikoresho by'ibanze birimo iby'isuku, ibyo mu gikoni n'ibiryamirwa.
Imiryango yabuze abayo MINEMA yayigeneye inkunga yo kuyifata mu mugongo.

Nk'uko byavuzwe n'aba bafatanyabikorwa imfashanyo zirimo ibiribwa n'ibikoresho by'ubwubatsi nazo zizabageraho vuba.
Bihanganishije ababuze ababo babasaba gukomera bagaharanira ejo habo heza.
Ababonye ubufasha uyu munsi ni abo mu mirenge ya Ngororero, Muhororo, Hindiro, Matyazo na Kabaya. Igikorwa kizakomereza no mu yindi mirenge. Nk'uko byavuzwe n'umuyobozi wungirije wa Croix Rouge y'u Rwanda Bwana Mazimpaka Emmanuel imiryango 1023 icumbikiwe mu bigo by'amashuri n'ahandi yasenyewe n'ibiza mu Karere ka Ngororero izahabwa ibiringiti , amasafuriya , imikeka amasabune , amasahani,indobo n' ibikombe.

Abanyangororero batuye hirya no hino mu gihugu nabo bifatanije n'abahuye n'akaga. Ubu barimo gukusanya inkunga yo kubafata mu mugongo.

Honorable Depite Manirarora Annoncee yafashe iya mbere mu guhamagarira abahuriye ku rubuga rwa Ngororero Network gukusanya imfashanyo yo gutabara abahuye n'ibiza.

Aragira ati "Bavandimwe duhuriye kuri uru rubuga mwiriwe neza. Muri iyi minsi nkuko mwagiye mubikurikira Akarere kacu kahuye n'ibyago byatewe n'ibiza, bitwara ubuzima bwa  bamwe mu baturage, kugeza ubu abitabye Imana ni 21. Nk'uko mu muco mwiza usanzwe uturanga nk'abavuka mu Ngororero, byaba byiza twishatsemo inkunga yo gufata mu mugongo imiryango yabuze ababo. Buri wese uko yifite turebe icyo twamarira abavandimwe basigaye. Imana ibahe umugisha"

Iki gitekerezo cyashimwe na bose ndetse kirimo gushyirwa mu bikorwa.

Abapfuye bazize ibiza kuva ukwezi kwa 4 gutangiye.

Kavumu:  7
Matyazo: 6

Kageyo:  2
Gatumba: 2
Hindiro  :  1
Sovu    :    1
Muhanda: 1
Ngororero:1

Inzu  213 zasenyutse

Ngororero 15
Gatumba 27
Kabaya 24
Matyazo 23
Bwira 42
Ndaro 4
Muhororo 10
Sovu 8
Kageyo 5
Nyange 3
Hindiro 13
Muhanda 18
Kavumu 21


Igikorwa cy'uyu munsi cyayobowe n'umuyobozi  w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu Bwana Uwihoreye  Patrick.
 Yari kumwe n'umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madame Mukunduhirwe Benjamine, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere Bwana Abiyingoma Gerard, intumwa ya MINEMA Bwana Habyarimana Jean, intumwa za Croix Rouge y'u Rwanda zari ziyobowe na Bwana Mazimpaka Emmanuel wungirije umuyobozi wa Croix Rouge y'u Rwanda, umuyobozi w'ishami ry'imibereho myiza Bwana Mundanikure Joseph n'umukozi w'Akarere ushinzwe imicungire y'ibiza na VUP  Bwana Bareberaho Jean Baptiste.


Ngororero: Urubyiruko rwibukijwe gukomera ku bumwe bw'Abanyarwanda

Inteko Rusange y’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko yateranye ku nsanganyamatsiko igira iti: “Uruhare rw’urubyiruko mu kubaka ejo hazaza h’u Rwanda.”
Yafungu…

Read more →

Ngororero: NEC yagabiye inka 8 imiryango y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi

Ubuyobozi n’abakozi ba Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) bagabiye inka umunani zifite agaciro ka miliyoni 10 (10,000,000 frws) imiryango y’abarokotse…

Read more →

Ngororero: Hafashwe ingamba zo gukumira Rift Valley Fever

Inama yo guhuza ibikorwa byo gukumira no kurwanya indwara y’Ubushita bwo mu Kibaya cya Rift (Rift Valley Fever – RVF) yabereye mu Karere ka Ngororero,…

Read more →

Ngororero: Urugamba rwo kurandura imirire mibi rurakomeje

Habaye inama kuri Gahunda y’Akarere yo Kurandura Imirire Mibi, iyoborwa n’Umuyobozi Wungirije w’Akarere ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu…

Read more →

Ngororero: inama mpuzabikorwa yarebye mu nguni zose z'ubuzima bw'Akarere.

Habaye inama ya komite  mpuzabikorwa  y’Akarere yabereye kuri Sitade y’Akarere  ifite insanganyamatsiko igira iti: “Imiyoborere Myiza ishingiye ku…

Read more →

Ngororero: Bene amacumbi basabwe gukumira ihohotera rishingiye ku gitsina.

Mu Murenge wa Ngororero no ku ruganda rw’icyayi rwa RUBAYA ruri mu Murenge wa Muhanda, itsinda riyobowe na Visi Meya Mukunduhirwe Benjamine bakoze…

Read more →

Umurenge wa Matyazo: Basabwe kwihutisha dosiye zerekeye ingurane

Visi Meya ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Patrick UWIHOREYE, afatanyije n’Umuyobozi wa OSC, basuye Umurenge wa Matyazo bagirana ibiganiro…

Read more →

Ngororero: Hasesenguwe intambwe imaze guterwa mu gukemura ibibazo bikibangamiye imibereho myiza y'abaturge

Habaye inama y’Itsinda rishinzwe gukurikirana ibibazo bikibangamiye imibereho myiza y’abaturage (HSI Task Force) ku rwego rw’Akarere, iyobowe na Meya…

Read more →

Ngororero: JADF iIsangano yongeye kugaragaza uruhare rwayo mu iterambere ry'Akarere

Kuri Stade y'Akarere ka Ngororero  hasojwe  imurikabikorwa ry'iminsi 3 ry'abafanyabikorwa bibumbiye muri JADF ISANGANO.

Ibyaranze igikorwa:

-…

Read more →
-->