Ngororero: abacunga amashyamba barasaba ko bafatwa nk'abakozi bahoraho b'imirenge
Kuwa 10/ 06/2020 mucyumba cy'inama cy'Akarere ka Ngororero habereye inama y'Abakozi bashinzwe amashyamba mumirenge (Abakangurambaga b'amashyamba )
Yayobowe n'Umuyobozi w'Akarere Bwana Ndayambaje Godefroid yanitabiriwe kandi n'umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe ubukungu Bwana UWIHOREYE Patrick ndetse n'umukozi ushinzwe Amashyamba n'umutungo kamere Bwana KAYITSINGA Jean.
Haganiriwe kumicungire y'amashyamba yose muri rusange hafatwa ingamba zo gukomeza kuyabungabunga ndetse no gutera ibiti n'amashyamba ahashoboka hose hagamijwe kwirinda isuri hakumirwa ibiza.
Hifujwe ko hakorwa ubuvugizi aba bakozi bakurikirana amashyamba bagashyirwa kuri cadre organique y'umurenge kuko byanafasha gukemura ibibazo bikunda kugaragara kuko bamaze hafi imyaka icumi bakorera ku masezerano. inama yakozwe hubahirizwa uburyo bwo kurwanya ikwirakwizwa ry'icyorezo Covid - 19.

Inteko Rusange y’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko yateranye ku nsanganyamatsiko igira iti: “Uruhare rw’urubyiruko mu kubaka ejo hazaza h’u Rwanda.”
Yafungu…
Ubuyobozi n’abakozi ba Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) bagabiye inka umunani zifite agaciro ka miliyoni 10 (10,000,000 frws) imiryango y’abarokotse…
Inama yo guhuza ibikorwa byo gukumira no kurwanya indwara y’Ubushita bwo mu Kibaya cya Rift (Rift Valley Fever – RVF) yabereye mu Karere ka Ngororero,…
Habaye inama kuri Gahunda y’Akarere yo Kurandura Imirire Mibi, iyoborwa n’Umuyobozi Wungirije w’Akarere ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu…
Habaye inama ya komite mpuzabikorwa y’Akarere yabereye kuri Sitade y’Akarere ifite insanganyamatsiko igira iti: “Imiyoborere Myiza ishingiye ku…
Mu Murenge wa Ngororero no ku ruganda rw’icyayi rwa RUBAYA ruri mu Murenge wa Muhanda, itsinda riyobowe na Visi Meya Mukunduhirwe Benjamine bakoze…
Visi Meya ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Patrick UWIHOREYE, afatanyije n’Umuyobozi wa OSC, basuye Umurenge wa Matyazo bagirana ibiganiro…
Habaye inama y’Itsinda rishinzwe gukurikirana ibibazo bikibangamiye imibereho myiza y’abaturage (HSI Task Force) ku rwego rw’Akarere, iyobowe na Meya…
Kuri Stade y'Akarere ka Ngororero hasojwe imurikabikorwa ry'iminsi 3 ry'abafanyabikorwa bibumbiye muri JADF ISANGANO.
Ibyaranze igikorwa:
-…