Ngororero:insengero zatangiye gufungura, abayoboke bazo barasabwa kwitwararika amabwiriza ajyanye no gukumira no kwirinda Covid-19
Kuwa gatanu tariki ya 24/07/2020 nibwo insengero zongeye gufungurira abayoboke bazo imiryango. Ni nyuma y'amezi 4 zifunze kubera gukumira no kwirinda ikwirakwira ry'icyorezo cya Coronavirus. Abayobozi b'amadini n'amatorero n'abayoboke bayo bishimiye gufungura kandi biyemeza kutazatezuka ku mabwiriza bahawe. Paroisse gatolika ya Muramba ni imwe mu nsengero 4 zafunguye kw'ikubitiro.
Ku rubuga ahuriraho n'abakristu ba Paroisse ya Muramba n'abayivukamo baba hanze yayo, Padiri Mukuru wayo NZEYIMANA Jean Colbert aragira ati: "Nyuma y'amezi ane nta missa duhuriramo ... turi kuyitegura .... twahawe uburenganzira ariko tugomba kubyitwaramo neza kugira ngo twirinde impamvu yaduturukaho yatuma twongera gufungirwa
Amabwiriza ya ministre avuga ko abatubahirije amabwiriza bashobora kongera gufungirwa nyuma yo gufungurirwa kandi hari aho byamaze kuba bakaba bafungiwe kandi ku cyumweru gishize baragize missa"
Mu kugaragagariza abakristu ko gahunda igomba kubahirizwa Padiri Nzeyimana yagize ati:
" Twatoranyije inama dukurikije imibare y'abakristu twumvikanye mu nama y'abakuru b'inama. Abo gahunda itarageraho none tuzabakomerezaho mu cyumweru gitaha
Ejo (ku cyumweru 26/07/2020 ndlr) i Muramba tuzagira missa 3:
Saa moya (07h00), saa tanu (11h00) na saa cyenda (15h00)
Saa moya hazaza inama ya Rusatira, Nyakibande na Runyinya, Saa tanu inama ya Burengo, Muramba na Gacyamo, Saa cyenda inama ya Muturagaza, Bucyende na Munini
Urutonde rw'abazaza mu missa ejo turarufite nkaba mbasaba ngo tunafatanye sensibilisation utanditswe yihangane azagerwaho. Kwihangana icyumweru kimwe cyangwa bibiri cyangwa ukwezi nyuma y'amezi ane ntibitunanire."
Padiri yanatangaje ko Santarali nazo zigiye kwitegura agira at: i"Santarali mu cyumweru gitaha tuzatangira imyiteguro. Kuko expérience..... kuri paroisse nigenda neza twizeye ko no mu masantarali bizashoboka."
Arakomeza ati: "ariko numva hose twagenda buhoro buhoro aho guterurira rimwe ngo byose bitunanire. Tugerageze kubyumva no gufashanya kubyumva. Abantu bazumva missa ku cyumweru (hari kuri 26/07) ni abantu 600 kuri 43.000 dufite.
Icyorezo ntikirarangira dukomeze twirinde turinde n'abandi. Missa ntitubere urwitwazo rwo kwica amabwiriza yo kurinda abanyarwanda. Ahubwo dukurikize gahunda twihaye twerekane ko Missa ishoboka kandi twirinda
Ubwo nihabonekamo icyo twakosora muri iki cyumweru tuzungurana ibitekerezo kuri uru rubuga. hano nibigenda neza hano bizaba ari intangiriro nziza ku masantarali yacu no ku yandi maparuwasi atarahabwa uburenganzira."
Abakorerabushake nabo biyemeje kugenzura ko abaje mu misa bubahiriza ibisabwa.
Bazibanda k'udupfukamunwa harebwa ko amabwiriza ajyanye natwo yubahirizwa, gukaraba intoki n'amazi meza n'isabune, kubuza abana batoya kutaza numisa, kureba ko imyanya yateguwe mu kiriziya ariyo yicawemo nta muvundo. Baragira bati twiyemeje gukomeza kwitwararika.


Nk'uko byateguwe na komite ibishinzwe ku rwego rw'Akarere, dore IBYO INSENGERO ZIGOMBA KUBA ZUJUJE MU KWITEGURA GUSUBUKURA AMATERANIRO.
ICYITONDERWA: Insengero zizasurwa kugira ngo igihe bizaba byemewe gusubukura amateraniro zakire abaje gusenga ni izisanzwe zifite uburenganzira bwo gusengerwamo.
1 Ese Kiliziya, Urusengero, Umusigiti bifite abakorerabushake bazafasha abitabira amasengesho kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19?(Kureba urutonde rwabo)
2 Ese hari uburyo bwateganyijwe bwo gukaraba intoki kubaje gusenga badafite imiti isukura intoki?(ubwogero bw'intoki =hands washing bigomba kuba buhari hose)
3 Ese imyanya igomba kwicarwaho mu rusengero yashyizweho ibimenyetso kandi ifite nibura intera ya 1,5m?
4 Ese urutonde rw’abazayobora indirimbo rurahari? ( Kureba aho bazajya bahagarara ugereranyije n’aho abaririmbyi bahagarara. Hagomba kuba harimo nibura intera ya 2m)
5 Ese hari uburyo abasenga bamenyeshejwe uko bagomba gusimburana mu materaniro bigendeye ku ngano y’urusengero ?(kugaragaza aho batangiye itangazo rimenyesha abahasengera uko bazajya basimburana) 6 Ese ibitabo byandikwamo abitabiriye amateraniro byarateguwe?
7 Ese hateguwe abazajya basukura Kiliziya/Urusengero/Umusigiti mbere na nyuma yo gusenga?(kugaragaza urutonde rwabo n`uko bazajya basimburana,hakarebwa n`ibikoresho by`isuku bazajya bakoresha)
8 Ese amasaha y’amateraniro yarateganijwe (Hagomba kubamo isaha imwe hagati y`iteraniro nirindi kugirango isuku ikorwe)
9 Ese uburyo bwo gutanga amaturo bwarateganijwe?(Kureba telephone cg numero ya konti yemejwe izajya itangirwaho ituro)
10 Ese uburyo bwo guhazwa no gutanga igaburo ryera byarateganijwe hakurikijwe amabwiriza yatanzwe?
Uretse Paroisse gatolika ya Muramba, izindi nsengero zafunguye ni ADEPR Mashenyi yo mu murenge wa Gatumba, ADEPR Kabaya yo mu murenge wa Kabaya na Paoisse gatolika ya Kabaya mu murenge wa Kabaya
Mu karere ka Ngororero harabarurwa amatorero 29 afite insengero 402.


Mu rwego rwa gahunda y'Ijwi ry'Umuturage mu bimukorerwa, Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yakoreye mu Murenge wa Nyange aho yari kumwe…
Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukunduhirwe…
Uyu munsi habaye amahugurwa yerekeye ubutabazi bwihuse ku bagwiririwe b'ibiza yatanzwe n’itsinda riturutse muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa…
Itsinda rigizwe na Bwana KABANDA RUSANGIZA Jean Marie Vianney, Umukorerabushake mu rubyiruko ushinzwe Community Policing muri Minisiteri y’Ubutegetsi…
Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yayoboye inama nyunguranabitekerezo ngarukamwaka ihuza Ubuyobozi bw'Akarere n'Abikorera.
Inama yunguranye…
Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe, afatanyije na Visi Meya ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu MUKUNDUHIRWE Benjamine yayoboye inama…
Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSIChristophe yayoboye inama yo gutangiza ku mugaragaro ibikorwa bya Veterinary Sanitary Mandate (VSM) mu Karere ka…
Mu mirenge yose Intore z' Inkomezabigwi icyiciro cya 13 bashoje ibikorwa by'urugerero rudaciye ingando bakoreye mu tugari mu gihe cy'iminsi 30.…
Umurenge wa Ngororero wegukanye ibikombe (gore, gabo) mu marushanwa y'Umurenge Kagame Cup 2026.Mu mikino y'umupira w'amaguru mu gice cy'rangiza ikipe…