Muhanda sector: Akagari ka Mashya ku rugero rw'100% mu kugira ubwiherero bwujuje ibyangombwa

 

Umukozi wa SFH Umuhuza asobanura ubwiherero bwujuje ibyangombwa

Mu karere ka Ngororero Ubwihererero bwujuje ibyangombwa buri ku kigero cya 98%, akagari ka Mashya ko mu murenge wa Muhanda kageze ku 100 %.  Ubwiherero bwujuje ibyangombwa bugomba kuba bucukuye neza, bwubakiye, busakaye, butinze ku buryo amasazi atinjiramo, bukinze kandi bupfundikiye. Akarere ka Ngororero kaza mu myanya y'imbere ku bijyanye n'isuku n'isukura.

Byatangajwe na UNICEF ibinyujije muri Society for Family Health (SFH)  kuri uyu wa 6/11/2019 mu nama yahuje abakozi ba SFH n'umuyobozi w'akarere Bwana Ndayambaje Godefroid, Umuyobozi w’Akarere wungirije Ushinzwe Imibereho myiza y'abaturage madame Mukunduhirwe Benjamine, abakuriye inzego z'umutekano ku karere, abashinzwe imibereho myiza y'abaturage mu mirenge n'abashinzwe Iterambere mu tugari (SEDOs ).

Mayor Ndayambaje ashimira ubufatanye bwa SFH

Ku ruhande rwa SFH hari JMV Rutaganda ushinzwe isuku n'isukura muri UNICEF, Heather Moran consultant muri UNICEF  na Muhuza Imelda ushinzwe programmes muri UNICEF

Mayor Ndayambaje yashimiye SFH uburyo yateye inkunga Akarere mu kubaka ubwiherero bwujuje ibyangombwa.


Umurenge wa Nyange: CLADHO yasuye WASH and Nutrition Club yo muri GS Nyange

Mu rwego rwa gahunda y'Ijwi ry'Umuturage mu bimukorerwa, Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yakoreye mu Murenge wa Nyange aho yari kumwe…

Read more →

Ngororero: Abana bataye ishuli bagomba kurigarukamo bitarenze tariki 2/03/2026

Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere  wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukunduhirwe…

Read more →

Ngororero: MINEMA yatanze amahugurwa yerekeye butabazi bwihuse

Uyu munsi habaye amahugurwa yerekeye ubutabazi bwihuse ku bagwiririwe b'ibiza yatanzwe n’itsinda riturutse muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa…

Read more →

Ngororero: Inkomezabigwi zubatse igikoni cy'ishuli kijyanye n'igihe

Itsinda rigizwe na Bwana KABANDA RUSANGIZA Jean Marie Vianney, Umukorerabushake mu rubyiruko ushinzwe Community Policing muri Minisiteri y’Ubutegetsi…

Read more →

Ngororero: abanyamuryango ba PSF bihaye ukwezi bakaba barangije kwishyura imisanzu.

Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yayoboye inama  nyunguranabitekerezo ngarukamwaka ihuza Ubuyobozi bw'Akarere n'Abikorera.
Inama yunguranye…

Read more →

Ngororero: Ibibazi bikibangamiye imibereho myiza y'abaturage bikomeje gushakirwa ibisubuizo

Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe, afatanyije na Visi Meya ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu MUKUNDUHIRWE Benjamine yayoboye inama…

Read more →

Ngororero: Abaveterineri biyemeje gushyira umworozi ku isonga

Umuyobozi w'Akarere  Bwana NKUSIChristophe yayoboye inama yo gutangiza ku mugaragaro ibikorwa bya Veterinary Sanitary Mandate (VSM) mu Karere ka…

Read more →

Umurenge wa Kabaya: "Ikinyarwanda ni ururimi ruduhuza tukivuge, tucyandike neza"- Guverineri Ntibitura

Mu mirenge yose Intore z' Inkomezabigwi icyiciro cya 13 bashoje ibikorwa by'urugerero rudaciye ingando bakoreye mu tugari mu gihe cy'iminsi 30.…

Read more →

Umurenge wa Ngororerowegukanye ibikombe 2 (gore, gabo) mu marushanwa y'UCP

Umurenge wa Ngororero wegukanye ibikombe (gore, gabo) mu marushanwa y'Umurenge Kagame Cup 2026.Mu mikino y'umupira w'amaguru mu gice cy'rangiza ikipe…

Read more →
-->