E-MBONI | 

Mituga ni umudugudu utarangwamo icyaha

Muri Salle ya Bureau y'umudugudu wa Mituga utarangwamo icyaha

habereye inama y'abaturage batuye uwo mudugudu. Basuwe kandi baganirizwa n'umuvugizi wa RNP mu Ntara y'iburengerazuba CIP IH GASASIRA.

Ibiganiro byibanze ku ruhare rw'umuturage mu Kurwanya no Gukumira Ihohoterwa rishingiye ku gitsina; ubukangurambaga ku kurwanya  ibiyobyabwenge n'itegeko ribihana No 68/2018 ryo kuwa 30/08/2018; kurwanya no gukumira amakimbirane  mu miryango,

 Nyuma yo kuganira  abitabiriye bishimiye inama n'impanuro bahawe kandi biyemeza gukomeza kuba intangarugero muri gahunda zose za Leta.

Twibutse ko ibiro by'umudugudu wa Mituga byubatswe na Police y'u Rwanda igashyiramo ibikoresho na televiziyo ndetse ikanatanga amasahanyarazi ku baturage bose batuye uyu mudugudu. 

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*