E-MBONI | 

Inka zigomba gufatwa neza

Uyu munsi kuwa 8/11/2018 mu Murenge wa Hindiro habaye inama ya Komite ya Girinka. Habayeho kurebera hamwe uko gahunda ya Girinka ihagaze ,kugaragaza imbogamizi ziyibangamiye ndetse no gufata ingamba zo kuyibungabunga;  gusuzuma no gufata ingamba ku bibazo byavuye mu Tugari (Inka zikeneye gusimbuzwa, amafaranga yavuye mu nka zariwe); kureba imikorere ya Komite za Girinka ku rwego rw'utugari ndetse n'imidugudu.

Ku Ngingo ya 1 inama yasanze gahunda ya Girinka imeze neza ariko hari imbogamizi y'abagurisha inka mu buryo bunyuranyije n'amategeko ndetse n'abafata inka bahawe nabi (nta biraro, nta kwita kuzigaburira).

Hanzuwe ko hagiye gukorwa ubukangurambaga ndetse n'ingendo z'amatungo zikagenzurwa.

Ku ngingo ya 2 hasuzumwe ibibazo byavuye mu tugari: Abifuza gusimbuza inka zabo hanzuwe ko zazagurishwa kuwa 19/11/2019, Ku mafaranga yo ku nka zariwe hanzuwe ko yakusanywa yose mu tugari arimo maze bakazayazana kuri 15/11/2018 ari naho hifujwe ko haba inama ya Komite ya Girinka yaguye(Kuva ku mudugugu kugeza ku murenge) hakibukiranywa inshingano za buri rwego.

 Ku ngingo ya 3 inama yasanze Komite za Girinka ku rwego rw'utugari ndetse n'Imidugudu zidakora uko bikwiye ndetse zidakora inshingano zazo maze hifuzwa ko hatumizwa inama kuwa 15/11/2018 maze bakibutswa inshingano zabo ndetse bakanagaragaza ishusho y'inka zo mu tugari twabo ndetse hagafatwa n'ingamba zihamye. Inama yayobowe na vet w'umurenge Nyirankunzimana Leoncie.

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*