E-MBONI | 

Abasenateri basuye abatuye model village ya Kanyenyeri

Kuri uyu wa 8/11/2018 itsinda ry'abasenateri riyobowe na Hon Muhongayire Jacquelline ryasuye Akarere ka Ngororero.

Ryagenzwaga no kumenya no kugenzura igushushanyo mbonera cy'imikoreshereze y'ubutaka n'imiturire. Ryanasuzumye kandi ibijyanye no kwimura abaturage ku nyungu rusange n'uruhare rw' abikorera mw'ishyirwamubikorwa ry'igishushanyo mbonera cy'umujyi wa Ngororero na Kabaya .

Nyuma y'ibiganiro abasenateri berekeje muri model village ya Kanyenyeri iri mu kagari ka Kaseke umurenge wa Ngororero baganira n'abawutuye. Aba babagaragarije ibyishimo baterwa no kuba bitaweho na Leta y'Ubumwe bw'abanyarwanda. 

Bakiriwe n'umuyobozi w'akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Bwana Kuradusenge Janvier ari kumwe n'inzego z'umutekano n'abatekinisiye ba OSC. Inama yitabiriwe n'abanyamabanga nshingwabikorwa b'imirenge, abashinzwe ubutaka mu mirenge, abakozi ba RHA, REG, WASAC, n' ikigo cy'igihugu gishinzwe ubutaka. 

Nshimyumuremyi Jean Pierre/PRMCO Ngororero District

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*