E-MBONI | 

Gender izubahirizwa mu nzego zose

Ku bufatanye bw'Akarere n'impuzamiryango Pro- Femmes Twese Hamwe ,hakozwe inama igamije kurebera hamwe uburyo ihame ry'uburinganire ryinjizwa mu igenamigambi,iteganyabikorwa n'Imihigo by'Akarere. Hanasuzumwe uko ingengo y'imari igenewe gukemura ibibazo bijyanye n'uburinganire ihagaze.

Hafashwe imyanzuro ikurikira:

▶Buri service  yose y'Akarere, mu gihe ikoresha ingengo y'Imari ikwiye gusesengura ikibazo cy'uburinganire kigomba gukemuka kandi abagabo n'abagore bakagira uruhare mu bibakorerwa.

▶Kugaragaza abagenerwa bikorwa bahawe service hashingiwe ku mibare igaragaza abagabo n'abagore.

▶Kongera ubukangurambaga bugenewe abagabo ku ihame ry'uburinganire bikinjizwa mu ngengo y'umwaka utaha 2019-2020.

V/M FED yasabye abitabiriye inama kunoza ibyo bakora bita cyane ku ihame ry'Uburinganire kandi bagaragaza imibare ku bagabo n'abagore babigiramo uruhare.

Inama yafunguwe ku mugaragaro na V/M FED, Madame Kanyange Christine; hari intumwa ya Profemme Uwimbabazi Alice ari kumwe n'abashakashatsi ku ihame ry'uburinganire .

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*