E-MBONI | 

Makuta Antoinette, umuyobozi wa Ineza Kabaya mu kiganiro ku burenganzira bw'umwana ufite ubumuga

Mu kigo INEZA KABAYA Special school, ku nkunga ya ADEPE Fire Light habereye amahugurwa ku burenganzira bw’abana bafite ubumuga no kw’ ihohoterwa ryabo.

Nk’uko amateka abagiragaza umwana ufite ubumuga yimwaga uburenganzira nk’ubwa bagenzi be ariko ubu byarahindutse umwana ufite ubumuga ni umuntu nk’abandi afite uburenganzira busesuye nk’abandi bose. Ababyeyi barashishikarizwa kudaheza aba bana.

Uburenganzira bw’umwana ufite ubumuga bwavuzweho birambuye na Madame Makuta Antoinette umuyobozi w’ikigo Ineza kabaya. Yashimiye Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda yashyizeho uburyo abana bafite ubumuga bitabwaho ku kigero kimwe na bagenzi babo. Makuta ati umwana ufite ubumuga si uwo kwigizwayo ngo azirikirwe ahantu hamwe kandi mu kato. Ati n’ihene iziritse irasegurizwa; n’inka iri mu rwuri igenda yimuka, iragirwa ahari ubwatsi butoshye.

Makuta yagize ati: “benshi bajya birengagiza inshingano zabo, bakigira ntibindeba, bakumva ko umwana ufite ubumuga ntacyo ashoboye, ari umutwaro kuri societe cyangwa umuryango we. Ati icyo tugomba kumenya nuko umwana ufite ubumuga nawe ari umwana nk’abandi kandi nawe n’uwacu.

Kugira ubumuga ntibivuga ko umuntu ubufite adashoboye. Nk’uko no mu buzima busanzwe buri wese afite impano ye cyangwa umuhamagaro we n’umuntu ufite ubumuga nawe ni uko. Yewe niyo yaba afite ubumuga bwo mu mutwe dore ko aribwo bugoranye cyane kuko atakwifatira ibyemezo.”

Madame Makuta yagaragaje impungenge z’uko abana bafite ubumuga bagihezwa muri gahunda zigenerwa bagenzi babo.

Ibyiciro by’ubumuga biteye bitya: ubumuga bwo mu mutwe, ubumuga bw’ingingo, ubumuga bwo kutabona, ubumuga bwo kutumva no kutavuga. Ubundi bumuga : uburebure, ubugufi budasanzwe, ubumuga bw’uruhu, ubumuga bw’inyonjo,…. Ibitera ubumuga ni byinshi muri byo ibikunze kugaragara ni ibi: indwara, intambara, impanuka, abashakana bahuje isano,….

Abafite ubumuga bafite amategeko abarengera kuko nabo ni abenegihugu kandi ni abacu ntidukwiye kubashyira mu kato, kubahohotera no kubasuzugura kuko nabo barashoboye.

Mu mategeko arengera abana bafite ubumuga hari iryo kurinda no kurengera umwana, irirengera umurimo n’amabwiriza akuraho imirimo mibi ikoreshwa abana, irihana ibyaha bikorerwa abana n’irihana no kurinda ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Ibi biratwibutsa ko umwana akwiye kurindwa no kurenganurwa bigakorwa na buri wese. “Kunda umwana wese nk’uwawe” nk’uko tubishishikarizwa na Madamu wa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika.

Mu kiganiro cyatanzwe n’uhagaririye ADEPE havuzwe ubwoko  bw’ihohoterwa rikorerwa abana: Ihohoterwa ryo ku mubiri, mu mitekerereze, irishingiye ku gitsina nko gufatwa ku ngufu, kwereka abana ibintu bijyanyen’ubusambanyi, gukorakora cyangwa kwiyegereza umwana ngo ushimishe irari ryawe, gukoresha imvugo zerekeza ku bitsina cyangwa ku busambanyi, ihohoterwa rishingiye kutitabwaho ugasanga umwana ufite ubumuga abaye nka ya nsina ngufi…,

 Impamvu zitera ihohoterwa harimo guhezwa, imyumvire yo hasi, kuvunika cyane kw’ababyeyi kandi nta bundi bufasha bafite bityo bagakoresha umwana ibinyuranije n’uburenganzira bwe, umubare munini cyane utarahuguwe ku bantu bafite ubumuga, amashyari mu baturanyi, n’ibindi.

Mu kurwanya iri hohoterwa abafatanyabikorwa bose bagomba gukora imenyekanisha n’ubukangurambaga kuri iki kibazo. Abana ubwabo bafite ubumuga “tugomba gutuma bamenya uburenganzira bwabo. Tugomba kugira amahugurwa yo kwigira kw’abana bafite ubumuga bakora imyuga iciririritse nk’ububoshyi, ubudozi,…gutuma  bagira ikiruhuko nko kwidagadura, gukora sport, kujya gusenga,kujya mw’isoko,… “ Gushyiraho gahunda zifasha abana nko kububakira amashuli, kubambika no kubagaburira. Kandi bakaba ahantu heza hari isuku n’ibindi byangombwa biberanye n’imibereho y’abana.

Ikigo ineza Kabaya gifite vision igira iti: kurandurana n’imizi ivangura iryo ariryo ryose ku bana n’urubyiruko bafite ubumuga. Kikagira mission iteye itya: iterambere rikomatanije (ryuzuye) ry’abana n’urubyiruko bafite ubumuga.

Nshimyumuremyi Jean Pierre/ PRMCO Ngororero District

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*