E-MBONI | 

abayobozi ba NBAs barasabwa kwigira bamwe ku bandi

None kuwa 1/11/2018  kuri Guest House y'akarere ka Ngororero habereye Inama ya PFM iyobowe n'umunyamabanga nshingwabikorwa w'akarere ka Ngororero Ban Rukazambuga Gilbert. Inama yiaabiriwe n'abayobozi b'amashuri,ibigo nderabuzima, abayobozi b'imirenge na bamwe mubakozi b 'Akarere(abagenzuzi, Finance,education) igamije kunoza imicungire y umutungo wa Leta hanitegurwa umugenzuzi mukuru w'imari ya Leta ku  ngengo y'imari ya 2017-2018. Hafashwe imyanzuro ikurikira:

1. Abari mu nama bahawe checklist y'ibyo umugenzuzi mukuru w'imari ya Leta ashobora kuzareba kugira ngo arebe ko abyujuje. 

2.kujya hatangwa raporo igaragaza aho ishyirwamubikorwa ry'inama zatanzwe n'abagenzuzi zigeze.

3. NBAs zo mumurenge zigomba kugira icyiswe PFM peer review bivuga ngo bagomba kunguka ubumenyi bamwe ku bandi mu micungire y'imitungo y'ibigo bayoboye  kandi bakabitangira raporo.

4. Hemejwe ko inama nk'iyi yajya iba buri gihembwe.

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*