E-MBONI | 

Umuyobozi w'ingabo yavuze ko gutanga serivisi mbi biri mu bihungabanya umutekano w'abaturage

Mu rwego rwo kwitegura kurangiza neza umwaka wa 2018, uyu munsi kuwa 1/11/2018 abanyamabanga nshingwabikorwa b'utugari bagiranye inama na komite nyobozi y'Akarere, inzego z'umutekano n'izubutabera (MAJ ). Ibyingenzi byaganiriweho ni umutekano, imikorere n'imikoranire y'abunzi, kunoza ibyiciro by'ubudehe, irangamimerere n'ubwisungane mu kwivuza. Mayor Ndayambaje yabasabye kurangiza neza inshingano zabo mu baturage kuko ngo kutabikora biri mu bihungabanya umutekano wabo.

  Mu kiganiro ku mutekano umuyobozi w'ingabo mu turere twa Ngororero na Rutsiro Colonel Ngarambe James yavuze ko kudakemura ibibazo by’abaturage ku gihe biri mu bikurura umutekano muke. Kubera ko muturage ahurirwaho na serivisi zose ; yabaye buri muyobozi yarangizaga neza inshingano ze umutekano w’umuturage ntiwahungabana.

Mayor yasabye abayobozi b’utugari kwitwararika mu kazi bakaba hafi y’abaturage babaha serivise zihuse kandi nziza. Icyo gihe bazumva batekanye kandi bafitiye icyizere ubuyobozi.

 MAJ Mukayiranga Caroline uyoboye MAJ mu karere ka Ngororero yatanze ikiganiro ku  mikoranire hagati y’abunzi na ba gitifu b’utugari. Yavuze ko ibikoresho by’abunzi bigomba gushyingurwa neza kandi mu mutekano kuko ngo hari aho usanga byandaraitse ndetse na cachet zitaretse.

Hari bagitifu basunikira akazi kabo abunzi. Ugasanga nibo barimo kwakira ibibazo by’abaturage. Umuyobozi wa MAJ yavuze koi bi byose bigomba kuvaho. Ikaye y’bibazo by’umuturage igakoreshwa neza...

Ku bijyanye n’ibyiciro by’ubudehe umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza Bwana kuradusenge Janvier yagaye ba gitifu b’utugari bashyira abantu mu byiciro badakwiriye. Yatanze urugero mu murenge wa Muhanda aho umuturage ufite imirima minini y’icyayi yashyizwe mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe. Mu murenge wa Kageyo  na Kavumu naho ngo si shyashya.

Ku bijyanye na MUSA Bwana Kuradusenge yatangaje ko hari ba gitifu bakirya amafaranga y’abaturage cyangwa bagatinda kuyageza aho agomba kujya. Yibukije ko kuyabika mu mifuka yabo kizira.

 Byatangaje abayobozi kubona hari inyubako z'utugari zitagira ubwiherero. Ibi biri mu tugari 5 aritwo Rususa kubatsemo umujyi wa Ngororer Tetero yo mu murenge wa Kavumu, Torero muri Ngororero, Sanza yo mu murenge wa Muhororo na Matare ko mu murenge wa Matyazo. Abayoozi b'utu tugari basabwe ko bitarenze ukwezi kwa 11/2018 bagomba kuba bafite ubwiherero.

Umunyamabanaga nshingwabikorwa w'Akarere Bwana Rukazambuga Gilbert mu kiganiro yatanze yibanze kuri gahunda za Leta zigamije kuvana abaturage mu bukene zirimo ibikorwa bya VUP . Yavuze ko ibi bikorwa bigomba gufatwa neza  by’umwihariko IMIHANDA. Aha yasabye ba gitifu b'utugari guhora bagenzura niba abaturage babyitwaramo neza uko bisabwa, kandi hakagenzurwa intambwe bateye kubera izo gahunda.

Yatanze urugero rw'inkunga y'ingoboka ngo usanga hari abayihabwa bakayikoresha ibyo itateganirijwe bene yo bagahitamo kwaya kandi bakagombye kwivana mu bukene.

Ba gitifu bemeye ko bagiye kuvana ibi bibazo byose mu nzira by'umwihariko ibibangamiye iterambere ry'umuturage nk'isuku, imiturire mibi n'ibindi. Bishimiye ko bahabwa amafranga yo kubunganira mu kazi yo kugura ibikoresho, guhemba abakora isuku kandi biyemeza kuyakoresha neza icyo yagenewe.

Nshimyumuremyi Jean Pierre/PRMCO Ngororero District.

 

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*