E-MBONI | 

Imfungwa n'abagororwa bigishijwe ubumwe n'ubwiyunge

Kuwa 31/10/2018 kuva 12h00-16h30 muri Gereza ya Nyakiliba iherereye mu karere ka Rubavu habereye igikorwa cyo gusura imfungwa n'abagororwa muri gahunda y'ukwezi kwahariwe ubumwe n'ubwiyunge cyakozwe n'itsinda ryaturutse mu karere ka Ngororero riyobowe n'umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu Madame KANYANGE Christine. Hatanzwe ibiganiro bikurikira:

1. Ikiganiro cy'isanamitima cyatanzwe na Pasteur AKOYIREMEYE Pierre Claver 

2. Ikiganiro cy'uburenganzira bwa muntu cyatanzwe n'umushinjacyaha mukuru w'urukiko rwisumbuye rwa Rubavu Bwana Mbaragijimana Desire

3. Ikiganiro kuri Ndi Umunyarwanda cyatanzwe n'umujyanama wa komite nyobozi y'Akarere Bwana Mutwarangabo Innocent. 

Hatanzwe kandi ubuhamya bw'abagororwa ku ruhare bagize muri Jenoside yakorewe abatutsi bemera icyaha basaba n'imbabazi.

 

Humviswe na none ubuhamya bw'umwe mu bemeye icyaha agasaba imbabazi akazihabwa akaba yarafunguwe ariwe Bwana Omar Hussein

Hahise  n'ubuhamya bwa Bwana Cyilima Felicien umurinzi w'igihango akaba yararokotse Jenosida yakorewe abatutsi yagize uruhare runini mu gutanga imbabazi ku bamuhekuye. Hatambukijwe ijambo ry'uhagarariye Ibuka mu karere ka Ngororero.

Igikorwa cyasojwe n'ijambo rya Vice Mayor FED ari nawe mushyitsi mukuru, hatanzwe ibikoresho by'isuku bigizwe n'amasabune.  

Itsinda ryaturutse ku karere ka Ngororero rayri rigizwe n'uhagarariye komite nyobozi, uhagarariye inama njyanama, abahagarariye inzego z'umutekano, abahagarariye inzego z'abagore n'urubyiruko abahagarariye societe civile, president w'abakangurambaga b'ubumwe n'ubwiyunge ku karere, umutahira w'intore, abahagarariye Ibuka na Avega n'abayobozi b'imirenge bahagarariye abandi.

 

Shyerezo Norbert Presdident wa Komisiyo y'imiyoborere myiza mu nama Njyanama y'Akarere mu guha agaciro iki gikorwa yagize ati: "Mwakoze igikorwa cyiza cyane, mubishimirwe.

Kubasura bituma bongera kumva ko nubwo bakoze ibyaha, ariko umuryango nyarwanda utabajugunye, ibi bikabatera kugira uruhare mu kugororwa  bagamije kugaruka muri societe yaberetse ko ikibakeneye, nabo bakayisangamo igihe batashye. Imana idukomereze Ubumwe n'ubwiyunge"

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*