E-MBONI | 

Park ya Mukura iragenda yitabwaho

None kuwa 31 Ukwakira 2018 itsinda riyobowe n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere ka Ngororero bwana RUKAZAMBUGA Gilbert ari kumwe  n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Ndaro, Umukozi w'Umushinga LAFREC, uhagarariye Company Total Action Ltd, basuye igikorwa cyo kuzitira akanya k'ubuhumekero bw'Ishyamba rya Mukura (Buffer zone demarcation) kugira ngo hakemurwe ikibazo cya coordonnées zinyura ahatuye abaturage.

Itsinda rimaze gusura ibikorwa ryemeje ibi bikunikira :

1. Total Action Ltd igomba Kurangiza imirimo yari isigaye kuri contract isanzwe

2:Demarcation igomba gukurikiza coordonnées zizenguruka ishyamba

3: imbago 49 zirenga kuziteganijwe zizakorwa na Total Action Ltd nyuma, yo gusuzumwa n'Umukozi ushinzwe GIS mu Karere

4: Abaturage begereye ishyamba bagomba gushishikarizwa gutura ku Mudugudu kugira ngo begere ibikorwa remezo bityo na Pariki icungwe neza.

 

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*