E-MBONI | 

GMO na JADF bazifatanya mu murikabikorwa

Kuri uyu wa gatatu 31/10/2018 inteko rusange ya JADF ISANGANO yateranye iyobowe na president wayo Hakizimana Rwisebura Jacques.

Inama yibanze ku Imurikabikorwa ritaha riteganijwe kuri 22-23/11 /2018. Iri murikagurisha rizaba ririmo gahunda za Gender Monitoring Office (GMO) zizabanzirizwa n'umuganda udasanzwe uzabera mu kagari ka Mugano mu murenge wa Ngoroero kuwa 17/11/2018.

Kuri uwo munsi hazabaho  gusezeranya imiryango ibanye ku buryo butemewe n'amategeko, ubukangurambaga mu kwirinda inda zitateganyijwe mu bangavu, kuremera abangavu babyaye batiteguye n'ibindi.Ibi biri mu bikorwa GMO yashyize muri gahunda yise Gender Accountability Day (GAD)

Hemejwe ko imurikabikorwa ritaha rizabera mu murenge wa Hindiro i Muramba rikazatwara agera kuri miliyoni enye (4000000 frws). Inama yitabiriwe n'umuyobozi wungirije wa GMO madame Mukandasira Caritas, Umuyobozi w'akarere yari ahagarariwe n'umuyobozi w'ishami ry'igenamigambi ikurikirana n'isuzuma Bwana Birorimana Jean Paul.

Nshimyumuremyi Jean Pierre/PRMCO Ngororero District

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*