E-MBONI | 

Imvura yabaye kirogoya ariko abaturage baba intagamburuzwa

1.Gukomeza kubaka amazu y'abatishoboye,

2. Gusiza ibibanza ahazubakwa ibyumba b'amashuri

3. Gutunda amabuye yo kubakisha ibigo mboneza mikurire,

4. Gutera ibiti  bivangwa n'imyaka

Kuwa 27/10/2018 ku rwego rw'Akarere, umuganda ngarukakakwezi wabereye mu Murenge wa Kageyo Akagari ka Mukore, Umudugudu wa Gaseke aho Umuyobozi w' Akarere Bwana Ndayambaje Godefroid arikumwe n'Umuyobozi w'Ingabo mu  turere twa  Ngororero na Rutsiro Lt Col James Ngarambe, Umuyobozi wa  Police mu Karere ka Ngororero SP Alphonse Mayinga, mu mvura nyinshi bifatanije n'abaturage b'Akagari ka Mukore batunda amabuye yo kubaka ikigo mboneza mikurire (ECD).

Ibindi bikorwa byaranze uyu muganda hirya no hino mu mirenge ni :Gukomeza kubaka amazu y'abatishoboye, gusiza ibibanza ahazubakwa ibyumba b'amashuri, gutunda amabuye yo kubakisha ibigo mboneza mikurire no gutera ibiti  bivangwa n'imyaka

Nyuma y'umuganda wakozwe hose mu Karere,  hatanzwe ibiganiro bikurikira:

• kurwanya icuruzwa ry'abantu,

• Ikiganiro kijyanye na gahunda y'ikigo mboneza mikurure, akamaro ka ECD,

•Ikiganiro kijyanye no kwimakaza ihame ry'imiyoborere myiza, n' ihame ry' uburinganire n' ubwuzuzanye. Aha  Umuyobozi w'Akarere  yongeye kwibutsa abaturage kwirinda amakimbirane mu miryango.

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*