E-MBONI | 

Bwana Rwiririza (uwa 2 uhereye i buryo) niwe coordator wa RRA mu ntara y'iburengerazuba

Kuri uyu wa kabiri 23/10/2018 mu karere ka Ngororero habaye inama ngishwanama ku misoro n'amahoro. Harebwe imisoro n'amahoro bizinjira mu mwaka w'ingengo y'imali 2018/2019, hafashwe ingamba zatuma imisoro n'amahoro byinjira neza, hanasuzumwa ibibazo byabangamira ikusanywa ry'imisoro n'amahoro.

Nk'uko byashyizwe ahagaragara Na RRA  ingano y'imisoro n'amahoro y'igihembwe cya mbere cya 2018/2019 yazamutse ku kigero cya 44% ugereranije n'igihembwe cya mbere cya 2017/2018. Uku kuzamuka ngo byakomotse ku ubufatanye bw’inzego, ubukangurambaga, ubukungu bw’u Rwanda bwifashe neza, gukurikirana abamenyekanishaga ntibishyure,....

Gusa ngo hari imbogamizi zatumye imisoro n'amahoro bitazamuko uko byari byifujwe:abacuruzi bakora nijoro mu duce tw'icyaro bagakwepa imisoro, abapakira nijoro ibikomoka kuri carriere nabo ntibishyure imisoro, ibirarane by’amahoro  Gecotra na Reserve Force, umukozi wa Ngali mu murenge wa  Ndaro wabuze n’ibitabo yakiriragaho amahoro bikabura...

Hagaragajwe impungenge z’uko servisi zishyurirwa ki Irenbo amafaranga yazo atishyurwa uko bikwiye, abaturage batishyura neza amahoro y’ubutaka.  Indi mbogamizi ngo ntibyoroshye gusoresha aborozi ba Gishwati kuko nta adresse zabo zihari ngo basoreshwe amahoro ku bukode bw’ubutaka.

Hari kandi uruganda rw’icyayi rwa Rubaya rutishyura amafaranga y’ubwikorezi bw’inkwi ngo kuko imihanda banyuramo bayikorera. Ikindi ngo  nta rutonde ruhari rw’ibisigara n’ibishanga by’akarere bikoreshwa n'abantu ku giti cyabo bigomba kwishyuzwa ndetse ngo n'ubuso bwabyo ntibuzwi.

Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe ubukungu Madame Kanyange Chrisitne yatangaje uburyo izi mbogamizi zizavaho ku bufatanye bw'inzego zose zifite aho zihurira n'iyinjizwa ry'imisoro n'amahoro mu karere. Ikindi yijeje coordinator wa RRA mu ntara y'iburengerazuba Bwana Rwiririza ngo nuko nanone ku bufatanye bwa za nzego imisoro n'amahoro biziyongera ku buryo bushimishije.

Inama yahuje coordinator waRRA mu Ntara y'iburengerazuba Bwana Rwiririza Gashango, Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe ubukungu Madame Kanyange Christine, umunyamabanga nshingwabikorwa w'akarere Bwana Rukazambuga Gilbert, umuyobozi wa PSF Bwana Sano, umuyobozi w'ishami rya finance Bwana Uwingonga Christopher, inzego z'umutekano, abanyamabanga nshingwabikorwa b'imirenge, abashinzwe ubutaka n'abacungamutungo b'imirenge.

 Dusore neza twubake u Rwanda twifuza.

Nshimyumuremyi Jean Pierre/PRMCO Ngororero Disrict.

 

  

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*