E-MBONI | 

Abaturage bishimiye ko imihigo yashyizwe aho bose bashobora kuyisoma no mu rurimi bazi neza.

Imikorere y’inama njyanama kuva ku mudugudu kugera ku karere, imihigo y’akarere abaturage bagizemo uruhare mu kuyitegura, ubufatanye bw’umujyanama n’umuturage mw’iterambere ni bimwe mu biganiro byunguranyweho ibitekerezo mu nama yahuje abajyanaman’abaturage mu murenge wa Muhororo. Ni mu rwego rw’icyumweru cyahariwe umujyanama cyakomeje kuri uyu wa mbere kuwa 22/10/2018 .

Ikiganiro cyatinzweho ni ikijyanye n’ubufatanye bw’ Abajyanama n’abaturage mw’iterambere. Umujyanama Shyerezo Norbert  akaba na perezida wa komisiyo y’imiyoborere myiza yasobanuye ko kuva bamwe ari ijisho ry’abandi ubu bufatanye bugomba kuba ntamakemwa buri wese abigizemo uruhare. Aha yashimangiye ko indangagaciro nyarwanda arizo zigomba inkingi mwikorezi y’ubu bufatanye.

Abaturage bahawe umwanya uhagije wo gutanga ibitekerezo. Ibyisnhi byibanze ku nzitii bahura nazo mw’iterambere nk’ubuke bw’ibikorwa remezo birimo amazi n’amashanyarazi. Banavuze ku misoro yo mu du centres tw’bucuruzi tucyiyubaka two mu cyaro kiri mu mbago z’umujyi wa Ngororero. Ngo ingana niyo mu mujyi rwagati kandi ubucuruzi butanganya ubushobozi . Ikindi ni imisoro y’ubutaka bavuga ko ihanitse. Abajyanama babasezeranije ubuvugizi.

Abaturage bishimiye uburyo imihigo bagizemo uruhare imanikwa ku murenge kandi mu kinyarwanda bose bumva bityo bakaba bayigarukaho kenshi bakanakurikirana aho igeze yeswa. Bashimiye ubuyobozi bw'Akarere bwateye iyi ntambwe ishimishije imihigo ikajya ku karubanda bene yo bakarushaho kugira uruhare mu kuyesa.

Umwe muribo yagize ati: "Iki ni igikorwa cyiza mu miyoborere  myiza (good governance practice). Birakwiye ko abajyanama bajya bafata umwanya uhagije bakegerana n'abaturage bahagarariye. Ngororero mukomereze aho kwimakaza amahame y'imiyoborere myiza."

Nshimyumuremyi Jean Pierre/PRMCO Ngororero District.

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*