E-MBONI | 

Ujugore wo mu cyaro afite umwhariko wo gukora imirimo imurengutseho

Umunsi mpuzamahanga w’umugore wo mu cyaro wizihirijwe mu murenge wa KAVUMU ku rwego rw’Akarere kuri uyu wa kane 18/10/2018

Umuyobozi w’inama y’igihugu y’abagore (CNF) Kampire Christine yashyize ahagaragara ibikorwa bimirije imbere mu rwego rwo kunoza imibereho myiza y’umugore wo mu cyaro birimo kurwanya imirire mibi, kuremera abatishoboye, kwigisha gutegura indyo yuzuye, kugira uruhare rugaragara mu kwimakaza umuryango uzira amakimbirane , kunoza imikorere y’umugoroba w’ababyeyi, kunoza imikurire y’abana bato, kubaka umuco w’isuku n’imibereho myiza mu  muryango, kurwanya guta ishuli, ubuzererezi , gutwita kw’abangavu, kurwanya ubukene  mu miryango ikangurirwa kugana ibigo by’imari biciriritse.

Umwana w’umukobwa Niyonshuti Damarisi  yahanuye imiryango ibana nabi kandi abayituye baragiranye igihango. Amakimbiriane yo mu ngo yavuze ko ariyo ituma abana bava mu ngo z'ababyeyi bakajya mu muhanda. Yashishikarije bagenzi be kwirinda ababashukisha ibintu ngo bangize ubusugi bwabo,

Ntawitonderabubu Francine yatanze ubuhamya nk’umugore wo mu cyaro witeje imbere abikesha ubuhinzi bw’imboga n'ibirayi. Yavuze ko mbere atashoboraga kujya aho abandi bari, ko yitinyaga ariko ubu intambwe amaze gutera ituma agera ahantu hose yatinyaga.

 Umuyobozi w’ingabo yavuze ku mwihariko w’umugore wo mu cyaro utwita amezi icyenda nk’abandi bose ariko ibyo akabifatanya n’imirimo yo mu rugo no mu murima. Ati cya kiruhuko cy’amezi 3 abo mu mujyi  bagira ntabwo abo mu cyaro bakigira. Ikindi ngo baracyahura n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina no ku mutungo.

Aha yasabye ko umugore wo mu cyaro akwiye kubahwa no kwitabwaho by’umwihariko. Ati abagabo bakunde abagore babo, bahorane umutima wo kubahora hafi muri byose..

Habayeho igikorwa cyo guha abana amata no kubabagaburira indyo yuzuye. Aha ababyeyi basabwe kwita ku burere bw'abana babo babashakira ibyangombwa bisabwa babarinda imirire mibi.

 Abakobwa babyaye mu bwangavu batanze ubuhamya bw’ibyababayeho  bagira bati twanze kumvira ababyeyi twumvira isi none turi ba nyiramiruho. Twanze kumvira inama z’ababyeyi  twumvira ijeri. Aba baje kuremerwa  kugirango bikure mu bukene. Buri wese yahawe sheki y'ibihumbi 100.

Mayor Ndayambaje yibukije ko   abagabo bagihohotera abagore, abashukisha abangavu ubuhendabana akabo kashobotse. Yavuze ko bene abo batazongera kwihanganirwa kuko bari mu bamunga imbaraga mw’iterambere ry’abanyarwanda.

Insanganyamatsiko y'uyu munsi iragira iti: "Twubake u Rwanda twifuza turwanya gusambanya abana."

Nshimyumremyi Jean Pierre/ PRMCO Ngororero District.

 

 

 

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*