E-MBONI | 

Renzaho Jovanis uyoboye NURC mu ntara y'Iburengerazuba atanga impanuro

Kuwa 16.10.2018 kuva mu Murenge wa Hindiro mu Kagari ka Rugendabari habereye igikorwa cya CARAVANE y'ubumwe n'ubwiyunge cyahuje abaturage biganjemo urubyiruko hagamijwe gukomeza gushyigikira Ubumwe n'ubwiyunge mu Banyarwanda. Insanganyamaysiko yari "Duharanire ubumwe n'ubwiyunge mu Muryango" . Iyi gahunda yitabiriwe na Komite nyobozi y'Akarere, uhagarariye commission y'ubumwe n'ubwiyunge mu Ntara yacu Jovanis RENZAHO ndetse n'Inzego z'umutekano Iyi gahunda yakozwe ku bufatanye na Alerte International yari ihagarariwe na Bwana HATARI mu Mushinga Duhuze. Igikorwa cyaranzwe n'ubuhamya byatanzwe n'urubyiruko umwe w'imfubyi ya genocide, undi ufite umubyeyi wayijanditsemo. Bose bashavujwe n'amateka mabi banyuzemo bahitamo kubana mu mahoro. Mayor Ndayambaje Godefroid yahamagariye abato n'abakuru kuvana amasomo akomeye mu mahano yagwiriye u Rwanda bagakomera ku bumwe n'ubwiyunge dutozwa n'ubuyobozi bwiza bw'u Rwanda. @nurc @RwandaLocalGov @RwandaWest

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*