E-MBONI | 

Urubyiruko rwasinyanye imihigo n'umuyobozi w'Akarere

Bikunze kuvugwa ko urubyiruko ari imbaraga z'Igihugu zubaka kandi vuba. Iyi ntero Inama y'Igihuguy'Urubyiruko mu karere ka Ngororero rwayigize iyarwo. Ibi bigaragararira mu bikorwa binyuranye by'umwihariko umuganda no kurwana urugamba rwo guhashya ibibazo bibangamira iterambere ry'abaturage (Human Security Issues).

Uyu munsi kuwa 12/10/2018 muyobozi wAkarere ka NGORORERO Bwana Ndayambaje Godefroid yongeye gushimira urubyiruko uruhare rugira mu guharanira imibereho myiza y'abatishoboye babubakira amazu, uturima tw'igikoni, ubwiherero...

 Hari mu gikorwa cyo  gusinyana  imihigo n'abahuzabikorwa b'inama y'Igihugu y'urubyiruko mu mirenge yose igize Akarere.  Iyi mihigo yanasinywe n'abanyamabanga nshingwabikorwa bimirenge.

Nk'uko byashyizwe ahagaragara n'umuhuzabikorwa wa CNJ Ngororero Bwana Isaac Maniraguha imihigo ya 2018-2019 ni 22 yegamiye inkingi za guverinoma: ubukungu, imibereho myiza n'imiyoborere myiza.

Twibutse ko urubyiruko rw'Akarere ka Ngororero arirwo rwegukanye igikombe cy'imihigo 2017-2018

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*