E-MBONI | 

Aborozi bashishikarijwe kugemura ku makusanyirizo

Uyu musi kuwa 11/10/2018 mu cyumba cy'inama cy' umurenge wa Muhanda hakozwe inama y' aborozi bororera mu nzuri za Gishwati .
Inama yitabiriwe kandi n' abayobozi ba Mukamira dairy, inzego z' umutekano. Hafashwe imyanzuro ikurikira:
- Aborozi bose bagomba kugemura amata kuri MCC (ikusanyirizo ry'amata) akajyanwa ku ruganda rwa Mukamira
- Fromageries zigomba gufungwa ubirenzeho agakurikiranwa
- Amata agomba kugirirwa Isuku kuva agikamwa kugera kuri MCC 
-Aborozi bagomba kwirinda kuragira ma mashyamba ya Leta 
- Aborozi bashishikarijwe gusura inka zabo kenshi mu rwego rwo gukurikirana imikorere y' abashumba
-Ba rwiyemezamirimo bagemura amata bagomba kubahiriza ibikubiye muri contract n' ibindi
Umuyobozi mukuru w' uruganda Mukamira dairy Anathole Nsengimana yibukije aborozi ko uruganda rwashyiriweho inyungu z' umworozi ko bagomba gukora ibishoboka amata akaboneka ku bwinshi no ku bwiza kuko umukamo ukiri muke.
Intumwa y' akarere yasabye aborozi kujya bitabira inama ari benshi murwego rwo kwishakamo ubushobozi 
Hemejwe ko inteko rusange idasanzwe izaterana kuwa 28/10/2018 kugirango hazatorwe President mushya wa komite y' aborozi kuko usanzwe ariwe Rusizana Byanone yeguye kubushake.

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*