E-MBONI | 

Guhashya ubukene bukabije birasaba imbaraga z'inzego zose.

Gahunda ikomatanije niyo ishobora yo kurwanya ubukene mu baturage bo mu cyiciro cya 1 n’icya 2. Iyi ni ingingo yibanzweho mu nama yateranye kuri uyu wa mbere 8/10/2018 yahuje inzego zose kuva mu kagari kugeza ku karere.

Intumwa ya Loda Gatsinzi Justin wari muri iyi nama yagize ati:  “umwanzi wacu turamuzi ahasigahaye ni ukumuhamya mu kico. Ubukene bukabije ni indwara kandi abaganga barahari ahasigaye ni ukuyivura igakira. Ku bufatanye bwa  twese  : abikorera, abayobozi b’amadini n’amatorero, inzego ‘umutekano, abayobozi ku nzego zose , abashinzwe ubuzima, inzego z’abagore n’urubyiruko dufatanije uyu mwanzi twamunesha.”

Nk’uko byavuzwe kenshi umuturage wo mu kiciro cya mbere afite imyumvire ireshya n’ikiciro arimo. Afite inzara n’ubukene, ntaboneza urubyaro, …. bisaba ko yitabwaho by’umwihariko.  Umuyobozi wa Police mu karere ka Ngororero DPC Mayinga Alphonse we abona ko  ngo  abayobozi batarangiza neza inshingano zabo mu gushyikiriza abaturage inkunga bagenerwa na Leta.  Ati “tuve mu magambo tujye mu bikorwa nibwo buryo bwadufasha guhashya uyu mwanzi.”

Ku bijyanye n’imyumvire ikiri hasi umwe mu bari mu nama yavuze  uko  abaturage barwanye urugamba rwo kwambara inkweto bakarutsinda , ati no kurwanya ubukene bukabije birashoboka. Yasabye ko  habaho gutoza abahabwa inkunga kwizigama kuko imfashanyo  ngo ntizizahoraho.

 Kugirango uyu mwanzi acike nanone President wa JADF Isangano yatanze igitekerezo ko habaho  inama za buri wa 2 ku rwego rw’akagari kuri iki kibazo; ubuhinzi bw’imboga bugatezwa imbere, umugoroba w’ababyeyi ugashinga imizi, uturima tw’igikoni tukaba umuco mu ngo zose.

Nanone mu kurwanya ubukene bukabije hatanzwe ibitekerezo ko hakabayeho inganda ziciriritse zitunganya umusaruro uvuye mu buhinzi nk’ibigori, ibijumba, imyumbati n’ibindi.

Agarutse ku myumvire ikiri hasi padiri mukuru wa paroisse ya Kabaya yatanze ubuhamya bw’ukuntu yahamagariye abaturage isomero abura numwe kandi mu murenge wa Kabaya habarurwa abantu 400 batazi gusoma no kwandika.  Yatanze icyifuzo ko buri wese mu nshingano ze yakora neza bakamurebereho.  Buri kwezi  ngo inzego zose zigomba guhura zigasuzuma aho ikibazo cy’ubukene bukabije kigeze.

Mayor Ndayambaje Godefroid watangije iyi nama yabwiye abarebwa n’iki kibazo bose ko badakwiye kugoheka igihe hakiri ibisigisigi byacyo.

Nyuma yo kungurana ibitekerezo  hafashwe umwanzuro rusange ko amalisiti y’abafite ubukene bukabije ndetse nibyo bakeneye agiye kumanuka mu tugari n’imidugudu noneho ikibazo kigakemurwa ku rwego kizwi neza ubufasha bukaza igihe bibaye ngombwa. Mukantabana Odette umuhuzabikorwa w’itorero ry’igihugu mu karere yavuze ko amasibo yo ku mudugugu azagira uruhare rukomeye mu guhashya uyu mwanzi uhangayikishije abaturage n’abaybozi.

Nshimyumuremyi Jean Pierre/PRMCO Ngororero District.

 

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*