E-MBONI | 

VM Asoc yifatanije n'abageze mu zabukuru mu murenge wa Kageyo.

Ku wa 07/10/2018 hizihijwe umunsi ngarukamwaka w'abageze mu zabukuru. Mu mirenge yose igize akarere ka Ngororero uwo munsi warizihijwe kandi waritabiriwe ku buryo bushimishije.

Mu rwego rw'akarere uyu munsi wizihirijwe mu murenge wa Kageyo ukaba waranzwe n'ibyishimo byagaragajwe n'ubutumwa bwatanzwe n'uhagarariye abageze mu zabukuru muri uwo murenge ashimira Leta uburyo ibitaho by'umwihariko muri gahunda zizamura imibereho yabo(DS,Ubudehe,Gufasha abafite ubumuga...).

Kuri uyu munsi kandi haremewe imiryango itatu yahawe amatungo magufi igikorwa cyashimishije abato n'abakuru bawitabiriye. Umunsi wasojwe n'ubusabane. Uyu munsi kandi witabiriwe n'inzego z'umutekano(Ingabo,Police&DASSO).

Umushyitsi mukuru ni Bwana Kuradusenge Janvier,Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y'Abaturage watanze impanuro ku bakiri bato abasaba kwita ku bageze mu zabukuru. Aba nabo yabasabye gukoresha inesa inkunga y'ingoboka bahabwa na Leta akndi bakagira umuco wo kuzigama.

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*