E-MBONI | 

Bazimaziki Bernard yahembwe moto

Umwarimu w'indashyikirwa ku rwego rw'Intara y'Iburengerazuba yaturutse mu Karere ka Ngororero kuri ES MUHORORO mu murenge wa Gatumba akaba yahembwe ipikipiki na laptop. Yahembewe mu Karere ka Rutsiro ahizihirijwe umunsi mpuzamahanga wa mwarimu ku rwego rw'Intara.

Bwana Bazimaziki Bernard wigisha isomo rijyanye no kwihangira imirimo yafasije banyeshuli guhanga udushya mu kigo nko gukora amasabune y'amazi yifashishwa mu gukora isuku kw'ishuli; ibyo gupfunyikamo bisimbura amasashi,... Ibi byaje no mu murika gurisha riheruka ku rwego rw'Akarere ryabereye mu murenge wa Gatumba.

Naho ku rwego rw'Akarere umwarimu w'indashyikirwa ni UMUTONI Sylvie wo kuri GS Ruhunga Catholique yahawe tablet. Uyu mudamu wigisha isomo ry'icyongereza yahanze akanyamakuru k'ishuli abana bitorezamo kwandika inkuru ku ngingo zinyuranye zirebana n'ubuzima bw'ishuli no hanze yaryo.

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*