E-MBONI | 

Ku wa 4/10/2918 urubyiruko ruri muri Transit Center ya Kabaya rwahawe ibiganiro bibafasha kwitwara neza, gukunda umurimo, kwihesha agaciro, kuba inyangamugayo, gukunda Igihugu, kurwanya amakimbirane mu muryango, gushaka umutekano mu muryango, kwirinda ibiyobyabwenge bibatera ingeso mbi, guharanira amahoro, ubumwe n'ubwiyunge.

Muri iki kigo ngororamuco habonekamo kandi abagabo n'abagore baranzwe n'imyitwarire mibi muri sosiyete. Urubyiruko rwiganjemo ruba rwarabaswe n'ibiyobyabwenge, ubujura, uburaya n'izindi ngeso mbi.

Iyo bamaze mo ukwezi cyangwa 2 harebwa abisubiyeho bakarekurwa bagsubizwa mu buzima busanzwe. Hgati aho inzego zinyuranye ziba zibaganiriza ku burere mboneragihugu n'izindi ngingo zibafasha kuva ibuzimu bakajya ibuntu.

Muri  iyi Transit center harimo abantu 80.

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*