E-MBONI | 

Inteko z'abaturage ni urubuga rureberwamo ubuzima bwa buri munsi

Kuri uyu  wa 04/10/2018 
mu murenge wa Matyazo
habereye isuzuma ry'imikorere y' Umugoroba w'Ababyeyi w'Abaturage batuye umudugudu wa Gahanda, Akagari ka Gitega. Habayeho

1)Kwibukiranya inshingano n'imikorere by'umugoroba w'ababyeyi no kubashimira uruhare bagira muri gahunda za Leta zitandukanye no gukomeza guharanira imibereho myiza y'umuryango.

2)Ubukangurambaga ku Kurwanya no Gukumira Ibiyobyabwenge n'amakimbirane mu miryango

3)Kurwanya no Gukumira Inda ziterwa abakobwa b'abangavu

Abitabiriye bagera kuri 150-200 bamaze guhabwa inama n'impanuro basabwe gukomeza gushyigikira umugoroba w'ababyeyi kuko bahigira byinshi bibafasha mu buzima bwa buri munsi kandi n'ibibazo bigahabwa ibisubizo

 Umuyobozi w'Akarere Bwana Ndayambaje Godefroid yashimangiye ko Umugoroba w'ababyeyi  atari inama zisanzwe ahubwo ari urubuga rukomeye rureberwamo impande zose  z'ubuzima  bw'abatuye umudugudu: isuku, imyigire y'abana, imibanire y'ingo, ubwisungane mu kwivuza, kwirinda indwara, umtekano, kurwanya ibiyobyambwenge, kwirinda inda zitateganijwe, ibimina, ....

 

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*