E-MBONI | 

Imirire mibi isigaye yitwa "icyago"

" Ntikiri ikibazo ahubwo ni icyago" aya ni amagambo yakoreshejwe n'muyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abatuage Bwana Kuradusenge Janvier ubwo yatangizaga inama ku kurwanya imirire mibi mu Karere. Yagize ati "tuvugishe ukuri kugirango turwanye umwanzi tumuzi  hato tutamwibeshyaho. Kuko ngo imirire mibi ntabwo icyitwa ikibazo ahubwo ngo ni icyago.

Umuyobozi w’ishami ry’ubuzima mu karere ka Ngororero Mukamana Soline nawe yasabye abatumiwe mu nama gusasa inzobe, bakavugisha ukuri kugirango  imirire mibi iranduke burundu.  Mme Mukamana yemeza ko mu mirenge imwe nimwe nka Bwira imirire mibi ikomeje kugaragara mu banabari munsi y'imyaka 5.

Hari ibigo nderabuzima bishyira imbaraga mu kurwanya iki cyago ariko ngo hari n’abasinziriye. Ikibazo cyakunze kugaruka ni uburyo Leta yashyizeho ibyangombwa byo kugirango imirire mibi iranduke ariko ikaba ikomeje kwigaragaza:

Maniraguha Peter umukozi w'ishami ry'ubuzima ushinzwe isuku n'isukura yagize ati :"Abana bo mu miryango ibarizwa mu cyiciro cya 1 n’icya 2 bahabwa  “shisha kibondo”, umwana wese uri mu mirire mibi ahabwa amata,“ongera”, za RUTF, gahunda y'igikoni cy’umudugudu n’izindi nyunganira mirire… ni iyihe mpamvu ituma ikibazo kitava mu nzira kandi ibyangombwa byose bitangwa."

 Umukozi wa Caritas Gimbuka Musabyinema Jeanne yavuze ko imbaraga zikiri nke mu kurwanya imirire mibi mu midugudu: Nk’igikoni cy’umudugudu ngo ntigikora kandi imirenge Caritas Gimbuka ikoreramo yaratanze ibikoresho.

Nyuma yo kungurana ibitekerezo byagaragaye ko kudahuza imibare, gukora raporo zirimo amakosa , imikoranire mibi… biri mu bituma ikibazo cy’imirire mibi gikomeje gushinga imizi.

Icyegeranyo cyashyizwe ahagaragara na DHSO  Maniraguha Peter kigaragaza ikibazo cy’imirire mibi ighembwe cya mbere 2018 ku buryo bukurikira:

Abana bari munsi y’imyaka 5 habaruwe 45,555 muri bo hapimwe 43,130. Abari mu cyatsi  ni 42,711. Abagaragayeho imirire mibi kugeza mu mpera z’ukwezi kwa 6/2018 mu muhondo hari 560, mu mutuku 114 bose hamwe ni 674.

Mu mpera z’uwezi kwa 7 mu muhondo hari 518 mu mutuku hari 104 bose hamwe ni 623.  Mu mpera z’ukwezi kwa 8 mu muhondo hari 472 mu mutuku hari 107 bose hamwe bakaba 579. Abana bari bagikurikiranwa kugeza  mu mpera z’ukwezi kwa 9 mu muhondo hagaragaye 453 mu mutuku 97 bose hamwe bakangana na 552.

Ikigo nderabuzima cya Gashubi kibarizwa mu murenge wa Bwira muri zone y'ibitaro  bya Muhororo nicyo kifite abana benshi bafite imirire mibi: 107. Ikigo nderabuzima gifite bake ni Ntaganzwa ibarizwa mu murenge wa Muhororo, ibitaro bya Muhororo gifite 4 bari mu muhondo. Ntanumwe uri mu mutuku.

Inama yanzuye ko buri wese urebwa no kurwanya imirire mibi agiye guhindura imikorere kugirango uyu muhigo w'akarere weswe. Kandi ngo uzgaragaraho amakosa atuma iki cyago gikomeza kubaho azafatirwa ibyemezo birimo kuba yasezererwa mu kazi.

 Inama yitabiriwe n'inzego zose zifite aho zihuriye no kurwanya imirire mibi zirimo ubuyobozi bw'Akarere, ibitaro, ibigo nderabuzima, inzego z'umutekano, serivisi z'ubuhinzi n'ubworozi, ubuzima, imibereho myiza y'abaturage, uburezi, uburinganire n'iterambere ry'umuryango, Caritas Gimbuka n'abandi.

Nshimyumuremyi Jean Pierre/PRMCO Ngororero District.

 

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*