E-MBONI | 

Indaya zigomba kwitabwaho kugirango zidakwirakwiza ubwandu bushya bwa Sida

Ku bufatanye bw'Akarere n'umushinga Faith Victory Association (FVA) ubukangurambaga ku Kurwanya ubwandu bushya bw'agakoko gatera Sida burakomeje.

Mu nama yahuje abakozi b'ishami rw'ubuzima mu karere, umunyamabanaga uhoraho wa JADF Isangano, abanyamabanga nshingwabikorwa b'imirenge, abayobozi b'ibigo nderabuzima n'ibitaro n'umukozi w'uyu mushinga Bwana Mushumba Raphael hafashwe izindi ngamba zo gukurikirana indaya ziri mu bakwirakwiza aka gakoko zikitabwaho zifashwa kubona imibereho myiza yatuma zica ukubiri no kwicuruza.

Ibi ngo bizagerwaho nibarushaho kwibumbira mu mashyirahamwe aho itsinda ry'abantu 15 rizagira urikurikranira hafi akamenya uko ribayeho, uburyo rikoresha udukingirizo, uburyo ribanye n'ubwandu bw'agakoko gatera sida, akanamenya uburyo imibereho y'abarigize igenda irushaho kuba myiza ku buryo bagera igihe yo gusera ku murimo w'uburaya.

Mu karere ka Ngororero harabarwa indaya (sex workers) 397. Inama yafunguwe n'umuyobozi w'ishami rya Planning Monitoring and Evaluation Bwana Birorimana Jean Paul wari uhagarariye ubuyobozi bw'Akarere.

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*