E-MBONI | 

Minister Uwacu Julienne yifatanije n'abaturage mu gusiza ikibanza ahuzabakwa amashuli.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 29 Nzeri 2018 mu Mirenge yose igize Akarere ka Ngororero abaturage babyukiye mu gikorwa cy'Umuganda rusange ngarukakwezi usoza ukwezi kwa Nzeri.

Abaturage, abayobozi barimo Minister w'Umuco na Sport Uwacu Julienne akaba n'imboni y'Akarere ka Ngororero muri guverinoma, abadepite n'abasenateri bahurije ingufu ku gukomeza kubaka amazu y'abatishoboye, kubumba amatafari, gusiza ibibanza, gutwara amabuye, kubaka amazu y'abasenyewe n'ibiza batishoboye; gusiza ibibanza no gutwara amabuye ahazubakwa ibyumba  by'amashuri n'ibigo mbonezamikurire. 

Ku Rwego rw'Akarere, uyu muganda wabereye mu Murenge wa Muhororo Akagari ka Sanza, Umudugudu wa Mubuga  ahashijwe ibibanza bizubakwamo amashuri ndetse hanatunzwe n'amabuye.

Iki gikorwa kikaba kitabiriwe na Hon. Madamu Uwacu Julienne wakiriwe na Madamu  Uwitonze Odette Umuyobozi w'ishami ry'imicungire y'abakozi wari uhagarariye ubuyobozi bw'Akarere ari kumwe n'inzego z'umutekano

Nyuma y'Umuganda mu Karere hose hatanzwe ibiganiro ku  buryo bukurikira:

Gushimira abaturage uburyo bitabira umuganda bakanakorana umurava;

abaturage bahawe ubutumwa bwo gukomeza kwishyura umusanzu  w'ubwisungane mu kwivuza, gukomeza ibikorwa by' isuku n'isukura muri byose,

hatanzwe ubutumwa bwo  gutangiza ubumwe n'ubwiyinge aho  insanganya matsiko igira iti:"Duharanire Ubumwe n'Ubwiyunge mu muryango",ubutumwa bwa Minisiteri y'ubutaka n'amashyamba bujyanye no gutera ibiti; hatanzwe ubutumwa bwa MIDIMAR bujyanye no kurwanya ibiza "turushaho gufata ingamba zo kubikumira".

Mu murenge wa Nyange mu tugari twose umuganda witabiriwe. Wibanze ku bikorwa by'iterambere n'imibereho myiza y'abaturage. Hujujwe amazu 3 y'abahuye n'ibiza yari yaratangiwe  mu kagari ka Nsibo.

Mu kagali ka Vuganyana hahanzwe umuhanda m800, hubakwa inzu 1 y'utuishoboye.

Mu kagari ka Gaseke hatunzwe amatafari 20000 yo kubaka itanura ry'amatafari azubaka amashuri kuri EP Gaseke;

Mu kagari ka Bambiro hashijwe ibibanza 3 bigiye kubakwamo amashuri kuri GS Kigali.

Muri rusange nyuma y'umuganda hatanzwe ibiganiro k'ukwezi k'ubumwe n'bwiyunge bugomba guhera mu muryango; ikiganiro kirebana n'ijwi ry'umurwayi aho abaforomo  basobanuriye abaturage uburenganzira bwabo mu guhabwa service nziza zo ku ivuriro no gutanga ibitekerezo bikanyuzwa mu gasanduka k'ibitekerezo.

Abaturage bibukijwe gutegura umunsi mukuru w'abageze muzabukuru wizihizwa 7/10/2018. Aha abana basabwe kwita ku babyeyi babo, abaturage bashishikarijwe kuba ijisho ry'abageze mu zabukuru bagatanga amakuru kubakeneye ubufasha bakabugezwaho ku buryo bwihuse igihe bukenewe kandi buri ngombwa.

Hanatanzwe ikiganiro cyo kwirinda  ibiza bizaturuka ku mvura y"umuhindo, gutera ibiti, kwishyura ubwisungane mu kwivuza, gukemura ibibazo bibangamira iterambere ry'abaturage (human security issues).  

Inzego z'umutekano zongeye kwibutsa abaturage gukumira ibyaha bitaraba, gutangira amakuru ku gihe, buri wese kaba ijisho rya mugenzi we ndetse no gucunga umutekano bakora irondo uko bikwiye.

NSHIMYUMUREMYI Jean Pierre/ PRMCO Ngororero District.

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*