E-MBONI | 

Gukoresha umwana imirimo irenze ubushobozi bwe ni ukumuvutsa uburenganzira bwe.

Imirimo mibi ikoreshwa abana ni imirimo ihabanye n'imbaraga zabo nko gucukura amabuye y'agaciro, kwikorera ibiremereye, imirimo y'ijoro, iyo kwikorera ibicuruzwa, iyo guhinga no gusarura,.... 

Iyi mirimo kandi ibangamiye uburenganzira bw'umwana kuko usanga akenshi abayibakoresha babavutsa uburenganzira bwo kugana ishuli, kugira inyota y'ifaranga bataragera igihe kandi babahemba ubusabusa.

Nk'uko byagaragajwe n'inzego z'ubuyobozi n'iz'umutekano, uku kuyobya abana byagaragaye mu mirenge ikorerwamo ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro, ifite imirima y'icyayi n' amasoko manini.

Gusa abatarava kw'izima mu gushikisha abana ubusabusa bw'amafaranga baragenda bafatirwa ingamba zirimo no gucibwa amande kuva ku 5000frs gusubiza hejuru. 

Kuwa 26/09/2018 mu murenge wa Muhororo habaye igikorwa cyo kureba abana bakoreshwa imirimo mibi mu ma cntres y'ubucuruzi. Habonetse abana 2  barimo gusunika amagare y'imizigo ibarusha imbaraga.

Bene ayo magare bashyikirijwe ubuyobozi bw'umurenge maze bacibwa amande ibihumbi 20.000Frws bombi. Nyuma yo kugirwa inama bavuze ko batazongera gukoresha abana bari munsi y'imyaka 18.

kuwa 26/09/2018 muri centre ya Ngororero umudugudu wa Kabagari akagari ka Rususa umurenge Ngororero habereye naho habereye igikorwa cyo kurwanya imirimo mibi ikoreshwa abana no gukumira abana bata ishuri.

Hafashwe abana 62 harimo abahungu 44 n'abakobwa 18 baturutse mu mirenge ya: Ngororero 21, Muhororo 8, Hindiro 2, Matyazo 5, Kavumu 5, Sovu na Kibangu (Muhanga) 10,  Nyabinoni (Muhanga) 1.

Igikorwa cyakozwe n'inzego z'umutekano (DASSO,POLICE na RF) ubuyobozi bw'umurenge n' akagari. Umugenzuzi w'umurimo  Evariste yakanguriye ababyeyi gucika ku ngeso yp gushora abana mu mirimo irenze imbaraga zabo kuko biba ari ukubavutsa uburenganzira bw'ibanze nko kwitabira ishuli. 

 

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*