E-MBONI | 

Ambasaderi Sezibera asobanura demokarasi icyo ari cyo

 Demokarasi ni iki, umuyobozi ayumva ate, umuturage ayumva ate, ese kurwana mu nteko niyo demokarasi, ese gusebanya kw’imitwe ya politiki niyo demokarasi, ese umuntu  ntiyakwisanzura mw’ituze, mu bwumvikane atagombye guterana amabuye n’uwo bahanganye….

Ibi bibazo n’ibindi nibyo byunguranyweho ibitekerezo mu nama yahuje itsinda ry’abasenateri rigizwe na Mukankusi Perrine na ambasaderi Richard Sezibera, komite nyobozi y'Akarere, inzego z'umutekano, Inama njyanama y'Akarere, abanyamabanga nshingwabikorwa b'imirenge, abafite ubumuga, PSF, CNF na CNJ.  Iri tsinda ririmo kungurana ibitekerezo n'abatumirwa ku mahame ya demokarasi mu Rwanda.

Hon Sezibera yagaragaje umwimerere wa Demokarasi y’u Rwanda aho yasobanuye ko igendera ku ndangagaciro nyarwanda, aho abaturage bagira demokarasi y’ubumuntu mu ngo zabo, abazituye bakabana neza; abayeyi, abana, abazigendamo n’abandi bagahumeka amahoro.

Iyi demokarasi y’ubumuntu kandi y’umuntu ku giti cye niyo ibanziriza iyi demokarasi  politiki yo ku rwego rw’igihugu.  Yongeyeho ko Demokarasi y’u Rwanda ishingiye ku kwishakamo ibisubizo. Ibyo kugirango bigerweho n’uko umuturage yisanisha n’umuyobozi uyu nawe akumva ko agomba gukorera abo akesha inshingano yahamagariwe.

Mugenzi we Hon. Mukankusi  yasobanuye ko demokarasi yazanywe n’abakoloni yari ishingiye ku nyungu zabo ititaye ku banyagihugu. Yagize ati bari bafite politike ya mpatse ibihugu itera umwiryane ndetse n’intambara ngo ibone ko” ikuyoboreramo”.  Yatanze urugero ati nko mu ntambara abanyagihugu barapfa bityo abanyamahanga bakabona uko binjira bagafata inshingano runaka, bagatanga ubufasha  bw’ibitekerezo, ubwa politiki ndetse n’imfashanyo bagira ngo bagere ku nyungu zabo bitabagoye.

 Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero yongeyeho ko ibanga rikomeye rituma demokarasi y’u Rwanda itandukana n’iy’abanyamahanga bazanye muri Afurika ari ugushyira imbere inyungu z’umuturage aho yagize ati “ ntawakoreye abaturage ngo yikorere amaboko… Igihe iyo twazaniwe ishyira imbere inyungu za bene yo

Makuta Antoinette ukuriye komitey’abafite ubumuga mu Karere ati demokarasi turayifite ati ariko uwambaye ikirezi  ntamenya ko cyera. Ati aho umunyarwanda ari akwiye kumenya ko ari ambasaderi w’igihugu kigendera kuri demokarasi.

Yakomeje akorera ubuvugizi abo ashinzwe agira ati hari abafite ubumuga bashyirwa mu byiciro by’ubudehe bihabanye n’ubushobozi bwabo. Ati   nabo bagerweho na demokarasi, uburenganzira bwabo burusheho kubuharizwa kuko ngo hari igihe bafatwa nk’abafite ingingo zose kandi atari ko biri.

Aha Mayor yamusubije ko abaturage aribo bashyira bagenzi babo mu byiciro. Ko abashyira abafite ubumuga mu byiciro baba babazi neza ko badakwiye kwibeshya mu kubagenera  icyiciro. Mayor ati hari abafite ubumuga bafite akazi ka Leta babona umushahara nk’uwabandi. Ariko ngo bo bagerekaho gukoresha ayo mafaranga bagura insimburangingo….. anariyo  mpamvu  uruhare rwa Leta ari  ukwagura  no kunoza imibereho myiza yabo.

Mu kungurana ibitekerezo kandi ababitanze bashimangiye ko Demokarasi nari ubwisanzure ariko buzira guharabika, gushira isoni, gusuzugura  n’ibindi bisa nabyo.

Banagarutse  ku guhindura imyumvire y’abaturage. Kuko ngo hari abaturage bakivuga ngo ya toilette mwanyubakiye yasenyutse, ya nka yanyu mwampaye yarwaye, ya nzu mwansaniye yasenyutse…bikaba byumvikana ko batamenya ibyiza bya demokarasi igihe bagifunze mu mutwe badaharanira kwigira.

Umuyobozi w’Akarere yifuje ko ikiganiro cyatanzwe cyakwira mu baturage kandi ko afite icyizere ko bizagerwaho kuko abajyanama, abanyamabanga nshingwabikora, abayobozi b’amadini n’amatorero n’abandi bitabiriye ibiganiro byatanzwe bose babana n’abaturage umusi ku wundi kandi akaba anaribo  bakomokamo.

Nshimyumuremyi Jean Pierre/PRMCO Ngororero District.

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*