E-MBONI | 

Abitwaye neza kurusha abandi bahawe ibikombe

Ibi byagarutsweho kenshi n’abitabiriye inama yahuje umuyobozi w’Akarere Bwana Ndayambaje Godefroid , abafatanyabikorwa , abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge, abakozi b’akarere n’inzego z’umutekano ingabo na police kuri uyu wa gatanu tariki ya 7/09/2018.

Hari mu gikorwa cyo kureba uburyo imirenge yesheje imihigo ya 2017/2018 no gusinya imihigo ya 2018/2019 hagati y’akarere , imirenge n’abafatanyabikorwa.

 Nyuma y’uko umuyobozi w’ishami ry’igenamigambi, ikurikirana n’isuzuma bwana Birorimana Jean Paul ashyize ahagaragara uko imihigo ya 2017/2018 yashyizwe mu bikorwa no kwerekana imihigo ya 2018/2019, habayeho kungurana ibitekerezo.

 Umuyobozi w’ingabo mu turere twa Ngororero na Rutsiro Colonel Egide yavuze ko ashima uburyo Akarere kavuye ku mwanya wa 17 mu mihigo y’umwaka ushize kakagera kuwa 12 uyu mwaka. Yasabye abarebwa n’imihigo bose gushyira hamwe imbaraga ku buryo Ngororero yazatera indi ntambwe ishimishije mu kwesa imihigo y’uyu mwaka.

Yibukije ko abayobozi b’imirenge n’utugari bagomba kubana n’abaturage igihe cyose . Uwari uhagarariye  president wa JDAF Isangano nawe yongeyeho ko abayobozi bagomba kumva ko abaturage aribo bakoresha babo bityo bakabubaha kandi bakabaha serivisi zinoze kandi zihuse.

Umuyobozi w’akarere Bwana Ndayambaje Godefroid nawe yunze mu ry’abamubanjirije asaba abakozi bose kwita ku mihigo yabo umunsi ku wundi , kurangwa n’ishyaka mu kazi no gukorera hamwe nk’ikipe; kandi badahwema kuzirikana ko abaturage arib bakoresha babo. Bityo Akarere ka Ngororero kakazaza ku manya wa mbere.

Mu kwesa imihigo ya 2017/2018 abagore bagaragaje ko bashoboye koko. Imirenge 2 ya mbere ariyo Hindiro na Nyange ifite abanyamabanga nshingwabikorwa b’abagore kimwe na ba perezida ba njyanama bayo. Imirenge ya Gatumba na Sovu yakurikiyeho nayo ba perezida b’inama njyanama ni abagore.

Imirenge yitwaye neza kurusha iyindi mu kwesa imihigo ya 2017/2018 yahawe ibikombe. Dore uko yakurikiranye : Hindiro 81,6%, Nyange &Gatumba 79,1%, Sovu 76,2

NSHIMYUMUREMYI JEAN PIERRE/ PRMCO Ngororero District.

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*