E-MBONI | 

VM Asoc Kuradusenge yemeje ko ibibazo bigiye kuva mu nzira

Nyuma y'iminsi 2 Guverineri w'Intara y'iburengerazuba Bwana Munyantwari Alphonse avuye mu karere ka Ngororero aho yari yaje kureba aho kageze gahangana n'ibibazo bibangamiye iterambere ry'abaturage, itsinda ryo ku rwego rw'igihugu rishinzwe kureba uko inzego z'ibanze zihanganye n'ibi bibazo naryo ryageze muri aka karere kuri uyu wa 5 tariki ya 31/08/2018.

Riyobowe na Bwana KAMPAYANA Augustin, ryasuzumye uko hirya no hino mu mirenge bihagaze risanga hakiri ibigomba kuva mu nzira. Bwana Kampyana yatanze ingero ku misarane itaruzura, abana bagifite imirire mibi bagera kuri 547.

Yavuze ko hari abaturage bahawe inka muri gahunda ya girinka bafite abana bafite imirire mibi ngo kuko bagurisha amata aho kuyaha abana.

Ku bijyanye n'amazu yubakirwa ababaga mu bisa nayo Kampayana yashimye ko amenshi ageze kure yubakwa.

 Nyuma yo kungurana ibitekerezo n'umuyobozi w'akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Bwana Kuradusenge Janvier n'abanyamabanga nshingwabikorwa b'imirenge, itsinda ryagiye inama ko task force z’akarere, imirenge, utugari n’imidugudu  zigomba gukorana kugirango ibi bibazo byagombye kuba byararangiye kuri 30/05 bive mu nzira.

Umwe mu bagize task force  ku rwego rw'akarere  Lt Col Egide Ndayizeye yavuze ko inama zagiwe zizubahirizwa uko ziri nta shiti kandi ko  biyemeje ko ibi bibazo bitazongera kugaragara igihe itsinda risuzuma rizagarukira.

Umuyobozi wa RIB mu karere ka Ngororero yagaragaje ingingo ihana abatekinika. Imbare ipfuye, inyandiko zitari zo zihanwa n’amategeko.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Nyange Mukasano Gaudence yemeje ko hakiri abaturage babana n’amatungo kuko iyo basuwe nijoro basanga amatungo ari mu nzu. Kandi byitwa ko ngo batakibana nayo.

Lt Col Egide yavuze ko kuba abaturage bakirarana  n'amatungo rwihishwa ariko koko bafite impungenge z’ubujura ko rero abayobozi bakwiye gushakira igisubizo mu kubahiriza gahunda z'irondo.

Abayobozi b’imirenge basabwe kuva mu biro bakaba mu baturage bakumva impumeko yabo n’ibibazo bafite. Aha bakaba bagomba kujyana na task forces z’imirenge yabo.  

Abayobozi bose basabwe kwihutisha ibikorwa ngo kuko igihe ntarengwa kuba biriya bibazo byavuye mu nzira kirazwi. 

Vm Kuaradusenge  yavuze ko inama bagiriwe ari ingirakamaro. Ko bagiye gukora amanywa n’ijoro ibibazo bikava mu nzira koko,  amaraporo agahura neza n’ibikorwa biri mu baturage. Akurikije uko inzego zibanze zubatse ngo habayeho intege nke mu kubikemura.

Nshimyumuremyi Jean Pierre/PRMCO Ngororero District

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*