E-MBONI | 

Abaturage ngo bagiye gushira impumu

Mu murenge wa Matyazo hakozwe umuganda udasanzwe wo guhanga umuhanda wa km 1 ujya ahagiye kubakwa ivuriro mu mudugudu wa Ruhurura akagari ka Rutare .

 Ubwitabire bw'abaturage b'utugari twa Busunzu na Rutare baje ku bwinshi bwerekanye  ko iri vuriro  rikenewe cyane. Batunze kandi amabuye n'amatafari bayageza ku kibanza. Imirimo yo kubaka izatangira mu cyumweru gitaha.

Akagari ka Rutare kari mu bwigunge kuko katagira umuhanda n'amashanyarazi.  Abaturage bakora ingendo ndende baza kwivuriza ku kigo nderabuzima cya Muramba giherereye mu murenge wa Hindiro cyangwa ku bitaro bya Kabaya biri mu murenge wa Kabaya. Ndetse hari n'abajya ku bitaro bya Shyira biri mu Karere ka Nyabihu.

Nk'uko byavuzwe n'umunyamabanga nshingwabikorwa w'aka kagari kagiye kubona ivuriro Akayezu Yvette, ngo kugera ku bitaro bya  Kabaya aribyo ngo byegereye aka kagari abaturage bakoresha amasaha 4 bahetse umurwayi mu ngobyi ya kinyarwanda. Ngo kenshi ababyeyi babyarira mu nzira ndetse imfu z'abana bakivuka nazo zitabuze.

Umuyobozi w'umudugudu wa Nyakiriba uzabona ku byiza by'iki kigo nderabuzima Hakizimana Yohan Bosco nawe avuga ko abaturage biruhukije. Ati abarwayi by'umwihariko ababyeyi bazabyungukiramo. Kimwe n'abahetsi bavunikaga bakora ingendo ndende rimwe na rimwe nijoro.

Mu kugaragaza ibyishimo by'uko bagiye kubona ivuriro ribagereye ngo ikibanza bagishije mu minsi 2 gusa muri iyi mpeshyi aho ubutaka bwakakaye. Bose ngo bagiye gushira impumu n'imvune.

Iri vuriro rizubakawa ku nkunga ya IDA Rwanda ku bufatanye na cooperation canadienne rikazatwara miliyoni 90 z'amafaranga y'u Rwanda.

 

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*